Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda mu ruzinduko rwo kurangiza ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.
Gen Muhoozi ubwo yazaga mu Rwanda mu kwezi gushize
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Lt Gen Muhoozi, yavuze ko uku kugaruka mu Rwanda, bije nyuma yo kuganira na Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Nyuma y’ibiganiro birambuye nagiranye na Data wacu/Marume, Perezida Kagame, muri iki gitondo twemeranyijwe ko nsubira i Kigali mu minsi ya vuba gukemura ibindi bibazo byose biri hagati ya Uganda n’u Rwanda.”
After a long discussion with my uncle, President Kagame, this morning we have agreed that I return to Kigali in the coming days to sort out all outstanding issues between Uganda and Rwanda. pic.twitter.com/99eFIB8ax4
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari yaje mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 22 Mutarama 2022 ubwo yakirwaga mu biro bye na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Gen Muhoozi, icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’Ibihugu byombi kuko u Rwanda rwari rwagaragarijemo intambwe zikenewe guterwa kugira ngo umubano wongere kuzahuka.
Nyuma y’iminsi ine habaye ibi biganiro, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, yasohoye itangazo rivuga ko Umupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva tariki 31 z’ukwezi gushize.
Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryavugaga ko ifungurwa ry’uyu mupaka, ari umusaruro w’ibiganiro byari byahuje Perezida Paul Kagame na Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Gusa Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yari yasabye Abanyarwanda kwitonda kuko nubwo umupaka ufunguye, bitavuze ko ibibazo byari biriho hagati y’u Rwanda na Uganda birangiye kuko hari ibigomba kuzafata igihe kugira ngo bifate umurongo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.