Kuri uyu wa Gatanu Umusenyeri Kizito Bahujimihigo wa Diocese Gatolika ya Byumba yakoze impanuka avuye i Rwamagana yerekeza i Kigali, akaba yagonze umuntu wari ku igare ahita apfa, Polisi yabwiye UMUSEKE ko Musenyeri yajyanywe kwa Muganga i Masaka.
Imodoka ya Musenyeri Bahujimihigo yuriye ipoto y’amashanyarazi nyuma yo kugonga umunyegare agapfa
Byabaye ahagana saa 11h30 a.m mu Mudugudu wa Mirama, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka bayimenye ndetse bamaze kuyipima.
Ati “Turayizi twanayipimye, impamvu yateye impanuka kuri uyu munota ntabwo twahita tuyimenya kubera ko umuntu ashobora guta umukono we kubera impamvu zitandukanye, ni cyo iperereza rimaze biracyakorwaho iperereza.”
Imodoka Toyota RAV4 RAB 130 S yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo w’imyaka 67 ababibonye bavuze ko yataye umukono we yagenderagamo agonga umunyegare witwa Niyogisubizo Baptiste w’imyaka 18 wavaga i Kabuga yerekeza i Rwamagana amusanze mu mukono yarimo ahita apfa.
SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko Musenyeri yajyanywe kwa muganga i Masaka bityo ko ari kwitabwaho ku buryo ubuzima bwe uko bwifashe ubu atapfa kubimenya.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.