Amakuru aheruka

Gakire Fidele wari umuyobozi w’ikinyamakuru Ishema, afungiye i Mageragere

Published on

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwemeje ko Uzabakiriho Fidèle Gakire wahoze mu itangazamakuru mu Rwanda afungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, aho akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano.

Gakire yafunzwe kuwa 24 Ukwakira 2022, ubu biravugwa ari kuburana  ku ifungwa n’ifugurwa ry’agateganyo.

Gakire Fidele Uzabakiriho yaje kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agezeyo atangaza ko yinjiye muri politiki, agakorana n’abarimo Padiri Thomas Nahimana muri politiki y’abarwanya leta.

Gakire Fidele warutuye muri amerika afungiye i Mageragere

Ubwo yari agikora itangazamakuru, Gakire yayoboraga ikinyamakuru Ishema, cyari gifite n’umuyoboro wa YouTube wiswe ISHEMA TV.

Bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda bakorera mu mahanga bamaze iminsi bavuga ko batakimuca iryera ndetse ko babajije i New York aho yari atuye ariko bagaheba.

Amakuru ikinyamakuru Burigihe.com yamenye, ni uko Fidele Gakire  amaze igihe kirenze ukwezi afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere. Gakire

Warumaze imyaka itari myinshi muri Amerika yaje  kugaragara nkumwe mu bafatanya n’ibigarasha kuko yagaragaye akorana bya hafi na Padiri Nahimana Thomas urwanya Leta y’u Rwanda.

Burigihe.com

 

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version