Amakuru aheruka

Gakenke: Hatashywe ikiraro cyo mu kirere cya Miliyoni 112 Frw

Published on

Abaturage bo mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke bagorwaga no kugeza umusaruro ku isoko ndetse imvura yagwa umugezi ukuzura bikabasaba gukora urugendo rwa kilometero 6 bagera hakurya, ubu bahawe ikiraro cyo mu kirere  ya metero 97 cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 112 Frw.

Gakenke abaturage bahawe ikiraro cyo mu kirere cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 112 Frw

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Werurwe 2022, nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatashye ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Taba na Rukura mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke cyuzuye gitwaye agera kuri miliyoni 112, 4Frw.

Ni ikiraro abaturage batuye muri utu Tugari bishimiye kuko bagorwaga no guhahirana n’abaturanyi, ni mu gihe kandi mu gihe cy’imvura bagorwaga no kugera hakurya kuko iyo umugezi wuzuraga byasabaga gukora urugendo rw’ibirometero bigera kuri bitandatu (6 km), ibi bijyana n’impanuka zahabaga abaturage bwaga muri uyu mugezi.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yavuze ko iki kiraro cyiziye igihe kuko kigiye kuruhura abaturage mu ngendo zabo ndetse biborohereze ubuhahirane n’abaturanyi babo.

Yagize ati “Iki kiraro cyuzuye gitwaye amafaranga arenga miliyoni 112 Frw, cyije gufasha aba baturage kubera ko hari umugezi wuzuraga bikabasaba gukata inzira zigeze kuri kilometero 6 km kigirango bagere aho bajya, rero cyije ari igisubizo ku baturage bakoraga ingendo ndende.”

Ni ikiraro kirekire kandi kiri mu kirere

Yakomeje agaruka ku zindi mbogamizi abaturage bahuraga nazo, agira ati “Kije gukemura na none imbogamizi z’abaturage bajyanaga umusaruro ku isoko bagaca kure, ubu inzira yabaye hafi kandi ni nyabagendwa kuko bazajya bakoresha iki kiraro ntakindi kibazo bazongera kugira. Nanone ni mu rwego rwo kwirinda impanuka zajyaga zihaba kuko hari abantu bagwaga muri uyu mugezi nubwo ntawigeze ahatakariza ubuzima.”

Nizeyimana Jean Marie Vianney yasabye abaturage kurushaho kubungabunga iki gikorwaremezo cy’indashyikirwa bahawe kuko cyatwaye amafaranga atari make, mu gihe cyakwangirika ngo ntibagomba kurebera ahubwo bakwiye kumenyesha ubuyobozi kigasanwa mu maguru mashya.

Ati “Ku gifata neza biri mu nyungu z’abaturage kurusha ibindi byose kuko aribo gifitiye akamaro mbere na mbere. Tubasaba kukibungabunga kandi bakagikoresha neza, niyo cyakwangirika kubera imyaka tubasaba ko bajya babitumenyesha kugirango gisanwe kitarangirika bikabije.”

Ikiraro cyatangiye kubakwa muri Kamena 2021, cyubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke na B2P.

Minisitiri Gatabazi yatashye iki kirararo na we akigendaho yumva uko cyakozwe neza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, akaba ari mu ruzinduko rw’akazi mu Turere twa Gakenke, Musanze na Ngororero.

Muri aka Karere ka Gakenke Minisitiri Gatabazi yasuye ibikorwa binyuranye by’iterambere harimo gusura no gutaha ku mugaragaro inyubako y’ibiro by’Akarere ka Gakenke yuzuye itwaye agera kuri miliyari imwe na miliyoni 57 y’amafaranga y’u Rwanda. Ni inyubako yubatswe mu Kagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke.

Yanasuye kandi ibindi bikorwa remezo birimo ikiraro cya Kinoni gihuza Imirenge ya Gakenke na Karambo n’ishuri ribanza rya Mbuga mu Murenge wa Nemba.

Nyuma yo gusura ibikorwa binyuranye no kubitaha ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille bagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye kugera ku Kagari n’abavuga rikumvikana n’abafatanyibikorwa mu Karere ka Gakenke.

Mu butumwa yabahaye Gatabazi Jean Marie Vianney yabasabye no kurangwa n’ubudasa mu miyoborere yabo, kubungabunga umutekano barwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, gutanga serivise nziza kandi bakumva bakanita ku bibazo by’abaturage. Ibi bikajyana no kurushaho guteza imbere ubuhinzi kandi bagatuma abaturage babiyumvamo ndetse bagaca ukubiri n’amakimbirane mu kazi.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi mu Karere ka Gakenke kuzirikana ko bakorera umuturage kandi bakirinda amakimbirane mu kazi

Hatashye n’inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere ka Gakenke yuzuye itwaye arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version