Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatumije abayobozi b’amakipe mu nama igomba kwiga ku buryo shampiyona yagaruka.
Ku cyicaro cya Ferwafa
Nyuma y’uko tariki ya 30 Ukuboza 2021, Minisiteri ya Siporo yasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yari yahagaritse ibikorwa by’imikino mu gihe cy’iminsi 30.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko impamvu yahagaritswe ari uko basanze harabayeho kudohoka mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n’umupira w’abagore, ariko avuga ko baganiriye n’abayobozi b’umupira, nibubahiriza ibyo bavuganye shampiyona izagaruka vuba.
FERWAFA yamaze gutumiza inama y’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore.
Ni inama iri bube uyu munsi ku wa Kabiri saa 16h00 hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba impamvu nyamukuru ari ukwiga ku isubukurwa rya shampiyona hubahirijwe amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus yashyizweho na Minisiteri ya Siporo.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo yari yatangiye ku wa 30 Ukwakira, ihagaritswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports yari iyoboye n’amanota 24, irusha inota rimwe APR FC ifite Ibirarane bibiri.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.