Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022, katangaje ko gashyizeho Fatou Bensouda nk’umuzaba ayoboye iri perereza rya UN.
Iri perereza rizakorwa n’Umuryango w’Abibumbye ku mvururu zimaze iminsi ziba muri Ethiopia, rizaba riyobowe na Fatou Bensouda rizakorwa ku mpande zombi yaba Leta ndetse n’inyeshyamba.
Uyu Munya-Gambia Fatou Bensouda yabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC kuva muri 2012 kugeza umwaka ushize wa 2021.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.