Amakuru aheruka

Etienne Ndayiragije wakwepeye i Kigali Etoile de l’Est yasinye muri Bugesera Fc

Published on

Ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma yo kurangisha umutoza Etienne Ndayiragije ukomoka mu gihugu cy’Uburundi nyuma yo kugera mu Rwanda akabakwepa yamaze gusinya amasezerano yo gutoza ikipe ya Bugesera Fc.

Etienne Ndayiragije yageze i Kigali ahita akwepa Etoile de l’Est yamwishyuriye buri kimwe 

Etienne Ndayiragije ubuyobozi bwa Etoile de l’Est buvuga ko atari kwitaba telefone yabo, amakuru aturuka mu Karere ka Bugesera ni uko yamaze kuyisinyira nyuma y’uko isheshe amasezerano na Abdou Mbarushimana.

Umunyamabanga wa Etoile de l’Est, Elie Byukusenge kuri Radiyo y’Igihugu yavuze ko uyu mutoza bari bumvikanye buri kimwe cyose.

Ati “Twari twavuganye n’umutoza witwa Etienne Ndayiragije turarangizanya buri kimwe cyose byaba kubijyanye n’umushahara,recrutement byaba ku bijyanye n’uko azabaho n’ibyo tuzamutangaho byose, araza, yaje ku cyumweru yageze i Kanombe mu maa saa kumi n’imwe n’igice, tugira ibyo twishyura, hari amafaranga twamutanzeho kugira ngo agere mu Rwanda.”

Akomeza agira ati “Urumva ejo nibwo yagombaga kuva mu kato tujya kumufata nko mu masaa tanu tuvugana nka saa yine nyuma turamubura ntiyongera kwitaba telefone, ni uko bimeze kugeza ubu ngubu ntituzi ngo ari hehe,nimba ari buze simbizi ariko twari twarangizanyije ni uko amakuru ameze.”

Elie Byukusenge yavuze ko Etienne Ndayiragije yari yazanywe mu Rwanda na Etoile de l’Est.

Ati “Yego kuko no ku kibuga cy’indege nitwe bahamagaye, nk’umunyamahanga nk’uwo iyo aje bahamagara aho agiye bakabyemeza, ni ukuvuga baraduhamagaye ku kibuga cy’indege.”

Akomeza avuga ko bacyetse ko yaba yashimuswe cyangwa akaba afunzwe kuko iyo umuntu atitaba telefone mwari mufitanye gahunda ukaba utazi n’aho yagiye bitera impungenge.

Ati “Twe turategereje ko aza gusinya kuko ibintu byose twari twabirangije, ubwo rero nimba hari izindi gahunda afite ni ukutwishyura ayacu, ashobora no kuza.”

Hari amakuru yavuga ko ubwo Etienne Ndayiragije yageraga i Kigali yahise ahamagarwa n’amakipe arimo Bugesera Fc, Mukura Victory Sports na AS Kigali akaba yakwepye Etoile de l’Est kugira ngo abanze agirane ibiganiro n’ayo makipe.

Byarangiye ikipe ya Bugesera Fc ariyo yegukanye uyu mutoza ukomoka mu Burundi nk’uko byatangajwe bwa mbere kuri Fine Fm mu kiganiro cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo.

Etienne Ndayiragije yakiniye ikipe ya Mukura VS akaba afite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda.

Ni umugabo watoje amakipe arimo Vital’o yo mu Burundi mbere yo kwerekeza muri Tanzania muri KMC mu mwaka wa 2015. Nyuma yo kuva muri KMC yatoje ikipe ya Mbao akomereza muri AZAM FC yavuyemo yerekeza mu ikipe y’igihugu ya Tanzania.

Muri Gicurasi 2021 yerekanywe nk’umutoza wa Kiyovu Sports asimbuye Karekezi Olivier, ubu yatozaga muri Kayanza United y’i Burundi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version