Nsengiyumva Emmy wamenyekanye nka Emmy mu muziki nyarwanda nyuma yo gusezerana imbere y’Imana n’umukunzi we mu birwa bya Zanzibar, yasezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda mu muhango wabereye i Kigali.
Emmy yasezeranye imbere y’amategeko
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 nibwo Emmy na Umuhoza Joyce basezeranye kubana byemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Emmy yagaragaje amashusho amugaragaza afashe idarapo arahira ku kubana akaramata na Umuhoza.
Umuhoza Joyce yashimiye Emmy ku rukundo rwagatangaza amukunda, amushimira kuba atarigeze amutenguha ndetse asohoza isezerano yamusezeranyije.
Bitegekanyijwe ko hagati yo kuwa 15 na 17, Emmy n’umufasha we bazafata indege iberekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho asanzwe atuye.
Mu kwezi kwa Ukuboza 2021 nibwo Emmy na Joyce basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu birwa bya Zanzibar.
Mu Ukuboza 2021 nibwo Emmy na Joyce basezeranye imbere y’Imana mu birwa bya Zanzibar
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.