Amakuru aheruka

Diamond Platnumz yashyize hanze Ep iriho indirimbo yakoranye na Adenkule Gold

Published on

Icyamamare mu muziki nyafurika Diamond Platnumz, ukomoka muri Tanzaniya yashyize hanze EP y’indirimbo 10 zirimo eshanu yakoranye n’abamaze kubaka izina ku mugabane w’Afurika.

Diamond Platnumz umaze kubaka izina mu muziki nyafurika

Uyu mugabo amaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu bakunzi b’umuziki bitewe n’ubuhanga haba mu myandikire, imiririmbire n’imibyinire.

Iyi Extended Play yashyize hanze iriho indirimbo yakoranye na Adenkule Gold, Mbosso, Zuchu, Jaywill, Focolistic, Costa Titch na Pabi Cooper.

Indirimbo zigaragara kuri iyi EP zakozwe mu buryo bw’amajwi n’aba producers batandukanye barimo S2kizzy na Lizer Classic bo muri Wasafi Record.

Yavuze ko ariyo EP ya mbere asohoye nziza kandi yizeye ko izanyeganyeza umugabane n’isi muri rusange.

Usibye FOA EP amaze amasaha make asohoye, Diamond Platnumz aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise Gidi imaze gukurebwa n’abarenga Miliyoni Enye mu byumweru bibiri.

Umva hano indirimbo Sona ya Diamond Platnumz ft Adenkule Gold

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI BENITA / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version