Amakuru aheruka

David Cameron yavuze ko ashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Published on

David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yashyigikiye gahunda Guverinoma y’igihugu cye yatangije yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Ni abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza ku bwinshi bifashishije ubwato buto bwinjirira mu mazi atandukanya u Bwongereza n’u Bufaransa, azwi nka English Channel.

U Bwongereza buvuga ko hari ababihinduye ubucuruzi bakorera amafaranga mu kwinjiza abo bimukira mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ku buryo icyo gihugu cyisanga kiri kwita ku bantu kitateganyirije mbere, bikaba imbogamizi ku iterambere n’umutekano muri rusange.

Imibare y’abimukira binjiye mu Bwongereza umwaka ushize, bivugwa ko bashobora kuba bari hagati ya 700 000 na miliyoni.

David Cameron yavuze ko ashyigikiye umwanzuro Guverinoma ye yafashe wo kohereza abo bimukira mu Rwanda, mu gihe byaba bigaragara ko aricyo gisubizo cyo kugabanya umubare w’abinjira binyuranyije n’amategeko.

Ati “Niba nta kindi gisubizo ufite kirenze icyo Guverinoma iri kugerageza mu guhagarika ubu bucuruzi bw’abantu butemewe, numva ko nta mpamvu yo kunenga.”

Mu masezerano u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda yasinywe umwaka ushize, abimukira batemewe n’amategeko binjira muri icyo gihugu bazajya bahita boherezwa mu Rwanda, aho bazubakirwa ubuzima akaba ari naho bakomereza gahunda zo gusaba ubuhungiro mu buryo bwubahirije amategeko.

Abazashaka gusubira mu bihugu byabo bazafashwa, abashaka gutangira ubuzima bwiza mu Rwanda bafashwe ari nako bakomeza gusaba ubuhungiro kugeza hari igihugu kibubemereye cyaba u Bwongereza cyangwa ikindi.

Uko bimeze ubu, abo bimukira bapfa kwinjira mu Bwongereza nta cyemezo na kimwe kibibemerera, nyamara akenshi ibihugu bavuyemo bitarimo intambara cyangwa ikindi kibazo gikomeye gituma bahunga bitunguranye.

U Bwongereza buvuga ko buhendwa no kwita kuri abo bantu mu gihe batarabona ubuhungiro cyangwa batarabwimwa ngo basubire iwabo, kuko Leta iba igomba kubacumbikira, kubatunga, kubavuza n’ibindi.

Mu kiganiro na LBC, David Cameron yavuze ko bitangaje kuba hari abakomeje kunenga gahunda Leta y’u Bwongereza ifite nyamara ntibatange undi muti watuma ikibazo gikemuka.

Ati “Mu gihe cyose utarabona igisubizo cyiza kirenze icya Guverinoma, nta mpamvu yo kujya mu binyamakuru ngo uragira inama Guverinoma.”

Yavuze ko ubwo yari Minisitiri w’Intebe bigeze gukora gahunda isa nk’iyo ku bimukira baturukaga muri Turikiya bakinjirira mu Bugereki. Icyo gihe buri muntu wese wafatwaga yinjiye mu Bugereki avuye muri Turikiya, yahitaga asubizwayo nta yandi mananiza.

Ati “Abakora ubucuruzi butemewe bwo kwambutsa abantu barahombye kuko babuze abantu bo kwambutsa. Ndabyumva cyane rero iyo Guverinoma ivuze ko ishaka gusenya agatsiko ka ba magendu bambutsa abimukira. Abantu bageze mu gihugu bakoresheje ubwo buryo ntabwo bakwiriye kuhaguma.”

Guverinoma y’u Bwongereza iri mu myiteguro yo gusubiza muri Sena umushinga w’itegeko rigamije gukumira abimukira binjira binyuranyije n’amategeko, aho harimo ingingo ivuga ko umuntu wese winjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe atemerewe gusaba ubuhungiro mu gihe ataroherezwa mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu gifitanye amasezerano n’u Bwongereza.

U Bwongereza kandi bumaze iminsi muri gahunda zigamije kwiga uburyo Abongereza batangira kwigishwa imirimo imwe n’imwe yaharirwaga abanyamahanga nko gutwara amakamyo, gusoroma imbuto n’ibindi ari nabyo byahaga icyuho abimukira kuko aribo bajyaga kuyikora, bigatuma bakomeza gukenerwa.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version