CSP Kayumba Innocent yunganirwa mu mategeko na Me Ngirinshuti Jean Bosco mu gihe SP Ntakirutimana we yunganirwa mu mategeko na Me Gasominari Jean Baptiste. Aba banyamategeko ni na bo babunganira kuva batabwa muri yombi muri 2021.
Ubwo umucamanza yahaga umwanya abaregwa ngo batange impamvu zikomeye zatumye bajurira mu Rukiko Rwisumbuye, CSP Kayumba Innocent yavuze ko impamvu zose yatanze mbere aburana zerekana ko nta ruhare yagize rwo kwiba umugabo ukomoka mu Misiri, ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza witwa Kassem Ayman Mohamed ufungiye i Mageragere.
Yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro izo mpamvu kandi Ubushinjacyaha nta bimenyetso bufite bimushinjacya icyaha cy’ubujura.
Ati “Ndasaba Urukiko ko mu gihe rwaziherera rwazatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nkahanagurwaho ibyaha byose nashinjwe nkasubizwa mu buzima busanzwe kuko ibyaha byose Ubushinjacyaha bwangeretseho ari amagambo gusa kandi mu rukiko ntabwo hakora amagambo hakora ibimenyetso bigize icyaha.”
Me Ngirinshuti Jean Bosco usanzwe umwunganira mu mategeko kuva yafatwa muri Gashyantare, 2021 yabwiye Urukiko ko urw’Ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso byose bya CSP Kayumba Innocent .
Uyu munyamategeko avuga ko urubanza rwaciwe hadashingiwe ku bimenyetso biri muri Dosiye.
Me Ngirinshuti yavuze ko urubanza rwa CSP Kayumba Innocent rwaciwe hadakurikijwe amategeko koko iyo aza gukurikizwa ataba yarahamwe n’icyaha ngo akatirwe imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw.
Me Ngirinshuti yasoje asaba umucamanza ko mu gihe Urukiko ruzaba rwiherereye rwazagira CSP Kayumba Innocent umwere urukiko rukazahita rutegeka ko arekurwa uwo mwanya.
SP Eric Ntakirutima na we yisobanuye mu bujurire
SP Eric Ntakirutima yahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wungirije na we ntiyagiye kure cyane y’uko yaburanye mu mizi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Yabwiye Urukiko ko atari umuntu wo kwiba kuko niyo ATM uwitwa Amani Olivier yavuze yakoreshe yiba Kassem atari we wayatse ushinzwe imibereho myiza y’abagororwa.
SP Eric Ntakirutimama yavuze ko ibimenyetso byose yatanze Urukiko rw’Ibanze rwabyirengagije rukabirengaho rukamukatira.
Me Gasominari Jean Baptiste wunganira SP Eric Ntakirutimama, we yavuze nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko amafaranga yibwe yose .
Yavuze ku ikarita ya Kassem nta kimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze buhamya icyaha abo bwazanye imbere y’Urukiko.
Me Gasominari yavuze ko amategeko avuga ko uwareze iyo adatanze ibimenyetso bihamya icyaha uregwa, uwareze Urukiko rutegeka ko atsinzwe.
Me Gasominari ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko ndasaba ko nimwiherera muzategeka ko uwo nunganira atsinze urubanza kandi mugategeka ko ahita arekurwa kuko amaze igihe afunze arengana.”
Ubushinjacya bwasabye urukiko ko ibihano byahawe abaregwa byagumaho.
Nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha umunani impaka z’ubushinjacyaha n’abajuriye umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 18 Werurwe, 2022 saa tanu za mu gitondo.
Kassem Ayman Mohamed ubwo yari mu rukiko rwibanze yabwiye urukiko ko arega RCS mu kirego kindishyi kuko abamwibye ari abakozi ba RCS asaba indishyi za Miliyari 9 Frw kuko yibwe n’abakoze buru rwego
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.