Ministeri y’Ubuzima yagaragaje ko yamaze gukingira byuzuye Abaturarwanda 60%, ni umuhigo u Rwanda rwari rwarihaye ko uzaba weshejwe muri Kamena uyu mwaka none weshejwe mbere y’amezi atatu.
Umwaka wa 2022 ugomba kugana ku musozo 70% by’abanyarwanda bakingiye byuzuye
Tariki 3 Werurwe 2022 u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’umwaka umwe rumaze rutanze urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ku butaka bwarwo kuko inkingo za mbere zageze mu Rwanda tariki 3 Werurwe 2021.
Ubwo hazirikanwaga ko umwaka ushize hatangiye gutangwa inkingo za Covid-19, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko kugeza ubu 60% by’abaturarwanda bakingiwe mu buryo bwuzuye kandi bakomeje gutanga inkingo kubagejeje igihe bose.
Mu butumwa banyujije kuri Twitter bagize bati “Kugeza uyu munsi 60% by’abaturarwanda bakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye. Gahunda yo kugeza inkingo ku baturarwanda bose bagejeje igihe cyo kuzihabwa irakomeje.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yashimangiye ko ari urugendo rukomeye kandi rukomeje ashimira abafatanyabikorwa batumye uyu muhigo weswa cyane cyane COVAX na AVATT.
Ati “Iyi ni intambwe ikomeye kuri Minisiteri y’Ubuzima uyu munsi mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukingira Covid-19. Turashimira abafatanyabikorwa bacu mu kubona inkingo n’uburyo bwo kuzikwirakwiza nka COVAX, AVATT n’abandi bafatanyabikorwa bacu ba hafi.”
Ubwo u Rwanda rwatangiraga gutanga inkingo za Covid-19 ku baturarwanda muri Werurwe 2021, rwihaye intego y’uko umwaka uzagana ku musozo hamaze gukingira abanyarwanda benshi bashoboka. Ibi byajyanye nuko umwaka wa 2021 warangiye u Rwanda rwesheje umuhigo wa OMS wo gukingira 30% by’abatuye igihugu byibura inkingo ebyiri.
Intego u Rwanda rufite ubu ni ugusoza umwaka wa 2022 abaturarwanda bangana na 70% bamaze guhabwa byibura inkingo ebyiri za Covid-19, umuhigo udashidikanywa kweswa kuko ubushake n’umuhate w’u Rwanda wivugira no mu mihigo yabanje.
Inkingo u Rwanda rwakiriye zirimo izaguzwe na Guverinoma, izatanzwe binyuze mu bufatanye bwo gusaranganya inkingo cyane cyane mu bihugu bikennye buzwi nka COVAX ndetse n’izatanzwe n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, zose hamwe zibarirwa muri dose zirenga miliyoni 15.
U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bya Afurika bimaze gukingira umubare munini w’abagituye. Mu kwezi kwa Kamena 2022 biteganyijwe ko mu Rwanda hatangira kubakwa uruganda rukora inkingo ruhereye ku za Covid-19, ibintu byitezweho gukemura ubuke bw’inkingo ku mugabane.
Kuva u Rwanda rwatangira gukingira Covid-19, abantu 8,826,955 bamaze guhabwa doze ya mbere, abandi 7,854,277 nibo bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19 ari nabo bafatwa nk’abakingiwe mu buryo bwuzuye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.