Urwego Rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) rwategetse ko ibigo byakira abantu ndetse n’iby’ubukerarugendo byo mu Mujyi wa Kigali bifungwa by’agateganyo, ndetse bigacibwa amande ku bwo kurenga ku mabwiza yo kwirinda COVID-19.
RDB yihanangirije hoteli n’ibindi bigo by’ubukerarugendo birenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Mu itangazo RDB yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutarama 2022, yibukije ibyo bigo ko bigomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda COVID-19 yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.
RDB yaboneyeho gutangaza ibigo biheruka guhanwa ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bigo harimo Airport Inn Motel, ikorera i Kanombe itegeka ko ifungwa mu gihe cy’amezi atatu kandi igacibwa ihazabu y’amafaranga 150.000frw. People Club iri Kacyiru yo yafunnzwe mu gihe cy’amezi atatu ndetse inacibwa ihazabu ya 300,000frw.
Pegase Resort Inn, iri Rebero mu Mujyi wa Kigali yafunzwe mu gihe cy’Ukwezi kandi isabwa gutanga ihazabu ya 150,000frw. Rebero Resort iri Rebero mu Karere ka Kicukiro yafunzwe mu gihe cy’ukwezi ndetse inasabwa gutanga ihazabu ya 150,000frw. Repub Rouange iri Kimihurura yafunzwe mu gihe cy’ukwezi n’ihazabu ya 150,000frw.
Izindi ni Colours Club Spa and Garden Resort iherereye Kibagabaga yafunzwe mu gihe cy’ukwezi. Amaris Hotel yo ku Kimihurura yafunzwe by’agateganyo igihe cy’ukwezi. Canal Olempia na yo iherereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro yafunzwe by’agateganyo igihe cy’Ukwezi.
Chez Lando Hotel iherereye i Remera mu Karere ka Gasabo na yo yafunzwe mu gihe cy’Icyumweru inacibwa n’ihazabu ya 150,000frw. Hotel Tech iherereye Kabeza na yo yafunzwe mu gihe cy’icyumeru inasabwa gutanga ihazabu ya 150,000frw.
Igitego Apart Hotel iherereye mu Karere ka Kicukiro yihanangirijwe inasabwa gutanga ihazabu ya 300,000frw. Parador Boutique Hotel iherereye Sonatube yasabwe gutanga ihazabu ya 300,000frw ndetse iranihanangirizwa. T2000 Hotel iri mu Karere ka Nyarugenge yihanangirijwe ndetse inasabwa gutanga ihazabu ya 300, 000frw. Papyrus Bar and Night Club iri Kimihurura yihanangirijwe isabwa gutanga ihazabu ya 300, 000frw. Pili Pili invest Ltd na yo iri Kibagabaga yihanangirijwe ndetse isabwa gutanga 300, 000frw y’ihazabu. La Villa Café et suites iherereye i Nyarutarama yihanangirijwe nayo isabwa gutanga 300, 000frw y’ihazabu.
Inka Steakhouse iri Kimihurura yihanangirijwe inasabwa gutanga ihazabu ya 150, 000frw. Select Boutique Restaurent na yo iri Kimihurura, yihanangirijwe inasabwa gutanga ihazabu 150, 000frw.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.