Amakuru aheruka

Charly na Nina barataramira Kampala ku wa Gatatu, bararitse abatuye Uganda

Published on

Itsinda ry’abahanzikazi Nyarwanda rya Charly na Nina rirataramira i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatatu, mu gitaramo cy’abanyarwenya cya Comedy Store gitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi.

Charly na Nina barataramira muri Uganda kuri uyu wa Gatatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022, nibwo Charly na Nina bahaguruka i Kigali n’indege, ari nabwo bazatarama muri iki gitaramo cya Comedy batumiwemo na Alex Muhangi.

Charly na Nina basabye abaturage ba Uganda n’abandi bari mu Mujyi wa Kampala kuzaza bagataramana kuko biteguye kubaha ibyiza byose, baherukaga gutaramira muri Uganda mu mwaka wa 2018.

Muhoza Fatuma uzwi ku izina rya Nina, aganira n’UMUSEKE yavuze ko bahaguruka n’indege ya mbere mu gitondo kandi biteguye gususurutsa abazitabira iki gitaramo.

Yagize ati “Turazinduka mu gitondo n’indege ya mbere, ni igitaramo tuzataramamo, twatumiwe n’umunyarwenya Alex Muhangi. Basanzwe bagira inzenya ku wa Gatatu no ku wa Gatanu rero niho badutumiye muri ibyo bitaramo batumiramo n’abahanzi. Hari hashize imyaka myinshi tutabonana abantu bari mu nzu kubera Covid-19, bazaze twishimane tubakumbuze bya bihe byacu kandi turabakunda.”

Nina yemereye UMUSEKE ko hari indi mishinga y’indirimbo bazakorana n’abahanzi bo muri Uganda, gusa ngo abo bavuganye barenze umwe ntibarahitamo uwo bazasiga bakoranye indirimbo.

Ati “Urabizi abahanzi ko tutagenzwa na kamwe, ibyo aribyo byose tuzaca muri studio dusige hari icyo dukoze yo. Ni benshi ariko tuzareba uwo tuzakorana mu gihe cy’iminsi ibiri cyangwa itatu tuzahamara, tuzibanda ku ma collabo y’abantu bari hariya bashaka gukorana natwe.”

Iki gitaramo cy’urwenya gitegurwa na Alex Muhangi, akaba yaratumiye iri tsinda aho agomba kuryishyura. Gusa basanzwe bafitanye ubushuti bwa hafi.

Abinyujije kuri Instagram, Alex Muhangi yasabye Abagande kutazabura mu gitaramo cye kugirango batazacikanwa n’amajwi y’Abanyarwandakazi.

Ati “Imipaka irafunguye,.. Wulululu. Ejo ntibisanzwe hamwe na Charly na Nina, ntuzacikwe.”

Muhoza Fatuma na Charlotte Rulinda bamaze kubaka izina mu bakunzi ba muzika nyarwanda, gusa bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bavuga ko bari barihaye akaruhuko badasohora indirimbo. Bakaba baheruka gutangaza ko bagarutse mu muziki ndetse bashyira hanze indirimbo nshyashya yabo “Lavender” mu kwezi gushize kwa Gashyantare.

Ku wa 6 Gashyantare 2022, baherukaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma mu gitaramo baririmbyemo cyo gusoza Amanu Festival.

Abatuye Uganda basabwe kuza kwishimana na Charly na Nina ari benshi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version