Ni mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu kuva kuwa 13 Mutarama 2022 kugeza ku wa 14 Mutarama, aho yasuye batayo ya 57 Task Force ku birindiro bikuru byayo biri Nzilla muri Bangui ndetse na Batayo ya 8 n’iya 9 zikambitse Sacatel Mpoka.
Aherekejwe na Brig Gen Nyakarundi Vincent ushinzwe ubutasi mu ngabo z’u Rwanda, Minisitiri Biruta ku wa 13 Mutarama nibwo yasuye batayo ya 57 Task Force iri Nzilla, naho ku wa 14 Mutarama 2022 akaba aribwo basuye ingabo z’u Rwanda zigize batayo ya 8 n’iya 9 ziri Mpoko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yashikirije izi ingabo ubutumwa bw’umugaba mukuru w’ikirenga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bubifuriza umwaka mushya muhire ndetse bunabashimira akazi gakomeye kuzuye ikinyabupfura n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza muri Centrafrica.
Izi ngabo z’u Rwanda kandi zamenyeshejwe uko igihugu gihagaze mu rwego rw’umutekano ndetse banabwirwa icyo igihugu kiri gukora mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ibi bijyana no guhabwa ishusho ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.