RUBAVU: Umuhanzi Mastaki Cedric ukoresha amazina ya Cedro Pujadas mu muziki, ni umunyempano ukora injyana ya Hip Hop uri mu bazwi mu Karere ka Rubavu, nyuma y’igihe acecetse yasohoye indirimbo yise “Izanjye” agaruka ku nzitizi n’ibitsitaza byari byaragose iterambere rye muri uyu mwuga.
Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi yitwa Bugoyi Gang Music yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo ivuga ku marangamutima n’ibyiyumviro ku rucantege rw’abamutegaga iminsi ko “urugendo rwe rwarangiye mu muziki.”
Ati “Ikubiyemo amarangamutima yanjye ku bantu banteze iminsi, ndi mu bahanzi bakora Hip Hop mu Karere ka Rubavu bagize ibihe byiza mu myaka itambutse ariko hari ibitaragenze neza birimo ubushobozi maze rubanda baranyota, nk’umuraperi igisubizo cyiza nagishyize mu mirongo.”
Cedro Pujadas akubwira ko ari indirimbo yahimbiye muri studio ndetse kuyikora ntibitware igihe kinini kuko yayanditse agahita ahuza amagambo yayo n’injyana ubundi igahita ikorwa.
Ati ” Izanjye nayanditse ndi muri studio. Byanjemo nyine kubera beat, nagiye nyandika ndi muri studio birangira igiye hanze, ni ukuri kwanjye nifuzaga guha gasopo abinjira mu buzima bw’umuntu.”
Cedro Pujadas yatubwiye ko mu gihe amaze akora umuziki, amaze kubona ko hari byinshi ashoboye ku buryo yihaye intego yo kongera imbaraga, akazaba amaze kubaka izina mu Rwanda mu myaka iri imbere.
Ati “Mu myaka mike ndashaka kuba ndi ku rwego rwiza, Nifuza ko abantu batandukanye mu Rwanda bazaba bafite indirimbo zanjye bazumva.”
Uyu muhanzi yavuze ko isoko ry’umuziki w’u Rwanda ryagutse cyane mu myaka ishize, aho harimo abahanzi benshi kandi bafite impano, bakanongera udushya mu byo bakora, ku buryo kubaka izina bisaba gukora cyane.
Aha niho ahera avuga ko we na Bugoyi Gang Music bafite intego yo kwagura ibikorwa bikarenga Akarere babarizwamo bikagera hose mu gihugu.
Ati ” Turi gupanga uyu mwaka dufite gahunda yo gukora cyane, dufite imishinga myinshi, kuza i Kigali umuntu turi kubitegura dukorane n’abo basaza baho twagure umuziki wacu, dufite byose gahunda ni ugukora cyane.”
Umuyobozi wa Bugoyi Gang akaba n’umuhanzi uzwi nka Rich Dox yabwiye UMUSEKE ko kubera impano n’ubushobozi babone muri Cedro Pujadas biyemeje kumufasha kugira ngo yongere agaruke mu bihe byiza mu muziki.
Rich Doxx atangaza ko usibye Cedro Pujadas, muri Bugoyi Gang harimo abandi bahanzi barimo Pacifica Ntwali witegua gushyira hanze Album ye ya Kabiri mu masaha ari imbere.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe n’uwitwa Ganza Pro ukorera i Rubavu mu gihe amashusho yamaze gufatwa azajya hanze mu mpera za Mutarama.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.