Afurika

Burundi: Hatoraguwe umurambo w’umusirikare wishwe anizwe

Published on

Hatoraguwe umurambo w’Umusirikare w’Uburundi witwa Nahimana Vianney yishwe anizwe hafi y’umugezi witwa Kayokwe mu Ntara ya Mwaro, uyu musirikare yari asanzwe ari umunyeshuri wo ku ishuri ry’ubuvuzi yakoreraga mu nkambi ya Gisirikare ishinzwe ibikoresho.

Nahimana Vianney yasanzwe hafi y’umugezi yishwe anizwe

Mbere yo kujya kwiga ibijyanye n’ubuvuzi, Nahimana Vianney yakoreraga mu nkambi ya Gisirikare ishinzwe ububiko bw’ibikoresho bya Gisirikare mu Mujyi wa Bujumbura.

Inzego za Girikare zanze kugira icyo zitangaza kuri urwo rupfu rw’uyu musirikare ukomoka muri Komine ya Mugongo-Manga mu Ntara ya Bujumbura.

Uyu musirikare w’imyaka 24 yari yagiye gusura umuryango we muri Komine Mugongo-Manga.

Uruhushya (ikibari) rumwemerera kujya gusura umuryango we yasanganywe mu mufuka, rwerekana ko yavuye mu kigo cya Gisirikare akoreramo ku Cyumweru gishize ariko abo mu muryango we baramutegereje baramubura.

Abo mu muryango we babwiye SOS MEDIA ko ubwo bahamagaraga nimero ya telefone ye atayitabye nyuma baje kubwirwa ko hatoraguwe umurambo we hafi y’umugezi wa Kayokwe.

Umwe mu bo mu muryango we ati “Hari abicanyi bari biteguye kumwica, birababaje apfuye akiri muto.”

Ababonye umurambo wa Nahimana Vianney bavuga ko yari yanizwe cyane mu ijosi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version