Amakuru aheruka

Bugesera yahagaritse abakinnyi ibashinja kugumura bagenzi babo

Published on

Bugesera FC yahagaritse abakinnyi bayo Niyonkuru Daniel na Rucogoza Ilias wari kapiteni ukwezi kubera imyitwarire mibi irimo kugumura abandi bababuza gukora imyitozo ngo ntibahawe uduhimbazamusyi.

Ikipe ya Bugesera FC ngo ntizihanganira imyitwarire idahwitse y’abakinnyi

Mu itangazo Bugesrra FC yasohoye, yagize iti “Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwahagaritse by’agateganyo abakinnyi babiri; Ilias Rucogoza na Daniel Niyonkuru mu gihe cy’ukwezi guhera none tariki ya 3 Gashyantare 2022 ku mpamvu z’imyitwarire idahwitse no gukekwaho gutubya umusaruro w’ikipe.

Ubuyobozi kandi bwashyizeho itsinda rishinzwe gusuzumana ubushishozi ibivugwa n’ibyagaragaye kuri abo bakinnyi, maze ritanga raporo ishingirwaho hafatwa umwanzuro uhamye.”

Ikipe ivuga ko imyitwarire myiza ari imwe mu ndangagaciro ikomeyeho mu bakinnyi no mu baturage ba nyiri ikipe.

Amakuru twamenye avuga ko aba bakinnyi bari basanzwe barihanangirijwe bitewe n’imyitwarire mibi harimo gusohoka umwiherero nta burenganzira.

Byaje gukubitiraho ku wa Gatatu ubwo bagumuraga bagenzi babo bababuza gukora imyitozo kuko batarahabwa uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri, aha niho ubuyobozi bwahise bufata umwanzuro wo guhana aba bakinnyi.

Amakuru kandi avuga ko Rucogoza Ilias wari usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe, Perezida wa Bugesera FC, Gahigi yasabye ko izo nshingano yahita azamburwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version