Amakuru aheruka

Bugesera: Marine n’abarobyi bakomeje gushaka uwarohamye nyuma y’uko imvura isenye ikiraro

Published on

Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuwa 23 Gashyantare 2022 mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, yangije ikiraro gihuza Akarere ka Ngoma n’aka Bugesera maze umuntu umwe aburirwa irengero , babiri bararohorwa.

Ikiraro gihuza Bugesera na Ngoma cyacitse umuntu umwe aburirwa irengero

Ni ikiraro gihuza Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera na Rukumberi mu Karere ka Ngoma, cyari cyarakozwe mu rwego rwo koroshya ubuhahirane bw’abaturage hagati y’Uturere twombi.

Iki kiraro cyangiritse cyari gisanzwe gifasha abambuka n’amaguru ndetse n’abandi b’ibinyabiziga bya moto n’amagare nyuma y’aho hari ikindi kinini nacyo cyangiritse.

Ubwo imvura yagwaga, hari abaturage batatu bakoreshaga ikiraro berekeza mu Karere ka Ngoma, barengewe n’amazi, maze babiri babasha kuvamo, umwe aburirwa irengero n’igare rye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora,Rurangirwa Fred, yabwiye UMUSEKE ko kuri ubu
hagishakishwa uwaburiwe irengero kandi ko hari gukoreshwa ubwato buto bwa moteri kugira ngo ubuhahirane
budahagarara.

Ati “Ejo cyaraguye gitwara abantu batatu ariko tubasha kuramiramo ubuzima bw’abantu babiri.Umwe turamubura , twahavuye saa 6h 00 twihebye twumva ko atakibonetse .We n’igare rye ndetse n’uwarokotse wari ufite igare rye riragenda.Kugeza ubu ntitwicaye, turacyashakisha amakuru, aho abantu bamubona, dufatanya na marine, dufatanya n’abarobyi, gukomeza gushakisha.”

Yakomeje ati “Twashatse uburyo bw’agateganyo bwo gufasha abaturage kwambuka, twashyizeho amazi ya moteri. Dufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Rurangirwa yasabye abaturage kwirinda no kwigengesera mu gihe cy’imvura.

Ati “Twabasabye kwirinda kuko amazi ni mabi .Aho babona bakeneye kwambuka bagakoresha uburyo twashyizeho
ntibakoreshe uburyo bwabo bwa gakondo kuko ntibwizewe.”

Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe yuzuzanya n’ay’impanuka yabaye kuri iki kiraro kizwi nka Kanyonyombya.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version