Amakuru aheruka

Bruce Melodie agiye gutaramira abo mu Mujyi wa Dubai

Published on

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai aho byitezwe ko azatarama mu imurikagurishwa “Rwanda Dubai Expo”.

Binyuze mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Bruce Melodie yavuze ko yerekeje Dubai aho bari bafite itike yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gashyantare.

Uyu muhanzi bivugwa ko yajyanye n’umujyanama we Ndayisaba Lee, bikaba bivugwa ko agiye gutaramira abanyarwanda baba muri uyu mujyi mu imurikagurisha mpuzamahanga ‘Rwanda Expo Dubai’.

Si uyu muhanzi wenyine werekeje muri uyu mujyi kuko n’umuhanzi Christopher na DJ Toxxyk bamaze kugerayo aho batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundanye, ni mu gihe bitenganyijwe ko umuhanzi Jules Sentore na Dj Dialo bazabasangayo.

Si abo gusa kuko hari n’umuhanzi w’umunyarwanda Jay Pac uzaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba biyongera k’umugande Jackie Chandilu. Bzaririmba mu bitaramo 2 icya tariki ya 11 Gashyantare 2022 na 13 Gashyantare.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version