Inkuru Nyamukuru

Biguma yatangiye kuburana ubujurire

Published on

Mu Ubufaransa urukiko rwa rubanda rw’i Paris,rukomeje gukurikira ubujurire bw’uwitwa Philippe Hategekimana wiyise izina rya Manier, akaba yari anazwi cyane nka Biguma, aka akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu turere twa Nyanza na Huye.

Philippe Hategekimana (Manier) uzwi nka Biguma, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye mu bice binyuranye by’Akarere ka Nyanza.

Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, yari yarahanishijwe gufungwa burundu, mu rubanza yashinjwagamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.

Hamwe mu duce Hategekimana ashinjwa gukoreramo ibyaha harimo ahitwa Nyamure mu Murenge wa Muyira bivugwa ko haguye Abatutsi basanga 10.000, havugwamo umusozi wa Nyabubare uri mu   Murengewa Rwabicuma, akavugwaho kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse, ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu murengewa Kinazi mu karere ka Huye), kandi akaba akurikiranyweho gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruharemu nama zagiye zitegura zinashyira mu bikorwa ubwicanyi.

Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma, kuri ubuafite imyaka 67. Yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, ni mu cyari Perefegitura ya Gikongoro. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza.

Biguma yahunganya na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 akaba mbere yo gufatwa ngo afugwe, atura ahitwa Rennes. Yahakoraga akazi kajyanye n’ibyo gucunga umutekano.

Leta y’u Rwanda muri 2015 yatangiye kumukoraho iperereza biturutse ku busabe bw’umuryango CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha.

Philippe yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by’agateganyo kuva 15 Gashyantare 2019.

Kwitariki  ya 20 Nzeri 2021 ni bwo urukiko rw’ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris (Courd’Assises de Paris).

Urubanza mu bujurire bwa Hategekimana wari wariyise Philippe Manier, bugiye kumara ukwezi n’igice, bwatangiye kuri uyu 4 Ugushyingo, urubanza rukazarangira tariki 20 Ukuboza 2024.

Ni urubanza rwamaze hafi amezi abiri kuko rwatangiye tariki 10 Gicurasi 2023, aho muri uru Rukiko humviswe abatangabuhamya barenga 100, barimo abashinjaga Biguma kugira uruhare muri Jenoside, abamushinjuraga ndetse n’abagiye batanga ishusho ya Jenoside.

Safi Emanuel

 

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version