Amakuru aheruka

Bendixen wakinnye Tour du Rwanda 2020 yanenze hoteli yacumbitsemo i Kigali

Published on

Louis Bendixen umukunnyi w’amagare wabigize umwuga ukinira ikipe ya Team Coop wari mu bitabiriye Tour du Rwanda 2022 yakunze cyane u Rwanda mu gihe yahamaze, ariko hoteli yacumbitsemo yayiboneyemo byinshi byayimuhugije.

Louis Bendixen yababajwe n’ibyo yaboneye muri hoteli yamucumbikiye

Ibi abitangaje nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda RDB gihannye hoteli Hilltop na Country club kubera gutanga serivise mbi muri Tour du Rwanda 2022, buri imwe ikaba yarihanangirije inacibwa amande ibihumbi 300 Frw.

Mu gusubiza itangazo rya RDB, Louis Bendixen abinyujije kuri Twitter yavuze ko mu Cyumweru yamaze acumbitse muri hoteli atavuze izina yahaboneye byinshi byayimuhigije.

Yagize ati ‘‘Hoteli twamazemo icyumweru cyose muri Tour du Rwanda ifite imiyoborere mibi kandi ubwayo ntakigenda. Wakishimira kugaruka mu gihugu gitangaje cy’u Rwanda ariko ntiwakifuza kugaruka aho hantu ukundi.’’

Nubwo Louis Bendixen yanenze hoteli yacumbikiwemo, yashimishijwe n’uburyo u Rwanda ari igihugu gitangaje ndetse ananyurwa nuko Tour du Rwanda 2022 yagenze.

Mu butumwa yari yabanje gutanga yagize ati ‘‘Mbega urugendo rwa Tour du Rwanda! Sinzi aho guhera kuko nakwandinka igitabo, ni irushanwa ritanga ihatana. Twanyuzwe nuko ryarangiye, kubona ibihumbi by’abantu bidushyigikiye ku mihanda byaduhaga imbaraga.’’

Nubwo Louis Bendixen atatangaje ibyo yaboneye muri hoteli yamucumbikiye byamuteye kuyizinuka, hari amakuru y’uko ubwoherero bwayo bwarimo umwanda ukabije watumaga aterwa n’ibinyenzi n’utundi dukoko duterwa n’isuku nke mu bwiherero.

Louis Bendixen yashimishijwe n’uburyo abanyarwanda bafana igare

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

2 Comments

Popular Posts

Exit mobile version