Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi yasekeje abantu avuga ku bibazo byabaye mu gitaramo cyatumiwemo Rose Muhando, avuga ko we ntacyo abiziho ati “Gusa numvise bavuga ko byose ari Putin.”
Israel Mbonyi ari mu bahembewe muri iki gitaramo
Nyuma y’igitaramo Rwanda Gospel Stars Live cyari cyatumiwemo umuhanzi ukomeye w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rose Muhando n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda, havuzwe byinshi by’ibibazo byabereyemo.
Polisi y’u Rwanda kandi yataye muri yombi abakozi bane bo muri sosiyete yitwa Master Solution Rwanda barimo; Elvis Cyusa na Sibomana Benjamin bashinzwe ikoranabuhanga, Jean David Tuyishime ukora nk’umukozi ushinzwe gupima Covid-19 na Ben Niyonshuti ufatwa nk’umuyobozi wabo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.