Umuhanzikazi umaze kwigarurira bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda Ariel Wayz yashyize hanze indirimbo ye nshya ifite amajwi n’amashusho yise ‘10 Days’, yagaragayemo akorakora umukobwa mugenzi we bikagera naho basomana byakuruye urujijo benshi bibaza nimba nyuma yo guterana amagambo na Juno Kizigenza bakundanaga yaba asigaye akundana nabo bahuje igitsina.
Ariel Wayz yasohoye indirimbo y’urukundo yise ’10 Days’ igaragaramo umuzungukazi barebana akana ko mu jisho
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Mutarama 2022, nibwo iyi ndirimbo ‘10 Days’ yashyizwe ahagaragara iri kumwe n’amashusho yayo.
Ubwo yashyiraga kuri instagram ifoto imenyesha ko agiye gusohora iyi ndirimbo yahise afunga aho batangira ibitecyerezo.
Muri iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza, Ariel Wayz agaragazamo amagambo asa nagaruka ku rukundo rwe rwa mbere rwamubabaje ariko akaba yongeye gukunda undi muntu kandi akaba afite ubwoba ko umutima we wakongera kwibeshya ukababazwa.
Mu mashusho agaragara ari mu bihe bidasanzwe by’urukundo n’umukobwa w’umuzungu baba bakina urukundo rwimbitse rw’abiyumvanamo.
Harimo aho yagize ati “Hari byinshi byo gutekereza, hari amagambo menshi yo kuvuga, hari urukundo rwinshi rwo gutanga…, Ntibishoboka ku kujya kure hari ikintu kuri wowe, biragoye ko twakureka ukagenda.”
Akomeza agaragaza ko ibyamubayeho bishobora kongera kumubaho, agira ati “Mfite ubwoba ko inzozi zanjye zakongera kurangira, mfite ubwoba ko umutima wanjye wakongera kwibeshya, mfite ubwoba bwo kwerura ngo mvuge ariko ndimo ku gukunda. Wahuje n’inzozi zanjye reka nguhe urukundo.”
Inyikiririzo y’iyi ndirimbo nayo ikomeza ibara inkuru y’urukundo aho igira iti “Nshaka ku kubwira ko ngukunda ariko nkeneye ibirenze. Nzategereza kugeza ubaye uwanjye, nifuza guhindura intekerezo zawe. Nshaka kuba umwe kuri wowe nkajya niramira mu gituza cyawe.”
Igitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo ’10 Days’, Ariel Wayz akomeza abara iyi nkuru y’urukundo, harimo aho avuga uburyo iyo bamusomye ku ijosi ava mu bye.
Muri amwe muri ayo magambo agira, agira ati “Ndatangara iyo nkurebye, akabizu ku ijosi gatuma mba umunyantege nke. Si indirimbo gusa birenze amagambo, ese nakujyana mu rugo. Iyo nkurebye mu maso nongera kugukunda, iyo ugiye nongera kwibura ariko iyo nongeye ku kureba ngaruka mu buzima.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.