Mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda indwa indwara ya Maralia, amashuri yose acumbikira abanyeshuri yahawe inzitiramibu, mu rwego rwo kurandura iyo ndwara burundu.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatanze ku buntu inzitiramibu ziteye umuti mu bigo by’amashuri bifite abana biga bacumbikiwe n’ikigo, ibyagize uruhare mu guhangana n’iyi ndwara iri mu zibasira abanyeshuri.
Gahunda yo guha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye inzitiramibu, iri mu zigamije gukomeza kurwanya Maralia kugira ngo nibura muri 2030 iyi ndwara izabe yararanduwe mu gihugu.
Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’umwaka wa 2023, aho kugeza ubu ibigo byose byo mu Rwanda bifite abanyeshuri biga bacumbikiwe byahawe inzitiramibu.
Ni nyuma y’izindi gahunda zari zisanzwe zirimo gutanga inzitiramibu iteye umuti ku babyeyi batwite, ababyeyi bagiye gukingiza umwana uri munsi y’umwaka umwe ndetse zigahabwa n’abaturage bakanatererwa umuti.
Habanabakize Epapharodite umukozi wa RBC mu Ishami ryo kurwanya Malaria, avuga ko abanyeshuri nabo bashyizwe muri gahunda yo guhabwa inzitiramibu nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko bari mu byiciro bifite ibyago byo kwandura Malaria.
Epapharodite akomeza avuga ko hari byiciro byagaragaye harimo n’abanyeshuri, kubera ko batinda hanze, baba bari mu mashuri aho umubu ushobora kubafatirana ukabaruma kubera ko baba bari gusubiramo amasomo.
Habanabakize avuga ko gutanga inzitiramibu ku mashuri acumbikira abana byashimishije, abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’abarezi, kuko umwana atakigorwa no kubona inzitiramibu ajyana ku ishuri.
Ati: “ Iyo urebye mu myaka itanu ishize ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 2018, Abanyarwanda barwaraga iyi ndwara bageraga kuri miliyoni 4.8 ariko mu mwaka mu mwaka ushize wa 2023 habonetse abarwanyi 630,000.”
Mu myaka ya za 2004 kuzamura nibwo mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bwo kurara mu nzitiramubu.
Icyo gihe, ndetse na nyuma y’aho, mu bice byinshi by’u Rwanda havugwaga malaria ndetse ikica abagore batwite n’abana.
Imyumvire ku kamaro k’inzitiramubu yari mike, abantu bamwe batumva akamaro k’inzitiramubu kugeza n’ubwo bayikoreshaga ibyo itagenewe birimo no kuyirobesha amafi.
Ubukangurambaga bwanyujijwe mu itangazamakuru no mu nama z’abaturage kugeza ubwo muri rusange abaturage bajijutse bamenya akamaro ko kuryama neza mu nzitiramubu.
N’ubwo u Rwanda ruri mu bihugu bishimirwa umuhati byashyize mu guhashya malaria, ku rundi ruhande hari abantu bagera kuri 50 ku bantu 1000 bicwa n’iyi ndwara.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC ivuga ko nta kiguzi na kimwe bisaba umuyobozi w’ishuri, umubyeyi cyangwa umunyeshuri kuko ikigamijwe ari ugufasha abanyeshuri kuba bafite inzitiramibu bikabafasha kurwanya Maralia.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.