Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin wagiriye uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba, yasuye abanyeshuri bo ku Kirwa cya Nkombo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bamwereka ibikorwa bakoze birimo moto ikoreshwa n’amazi n’umunyu.
Yashimiye urwego uburezi bumaze kugeraho
Muri uru ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rusizi, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasuye abanyeshuri b’ikigo cy’amashuri cya Saint Pierre Nkombo giherereye mu Murenge wa Nkombo.
Aba banyeshuri basanzwe bazwiho gukora ibikorwa by’ubukorikori beretse Perezida wa Sena bimwe mu byo bakora birimo Imitobe, Icyuma kibikuza amafaranga ndetse na moto itwarwa n’amazi n’umunyu.
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye yashimye ibikorwa bya leta na gahunda zirimo uburezi n’ubumwe bw’Abanyarwanda bimaze kugera ku rwego rushimishije muri aka gace.
Dr Iyamuremye kandi yanaganiriye n’abaturage bo muri uyu Murenge, abibutsa zimwe mu nshingano z’Inteko Ishinga Amategeko, zirimo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma ndetse no gukorera ubuvugizi abaturage.
Yanashimiye aba baturage bo ku Nkombo bamwakiranye ubwuzu aho bamwakirije imbyino zimenyerewe kuri iki Kirwa.
Dr Iyamuremye yagize ati “Turabashimira umuco wo kwakira no gusabana n’abantu. turabasuye kandi tuzakomeza kubakorera ubuvugizi.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.