Amakuru aheruka

AFCON2021: Salima Mukansanga byamurenze ararira, akazi yakoze kahesheje u Rwanda ishema

Published on

Mu magambo make uyu Musifuzi yabwiye Umunyamakuru Clarisse Uwimana wa B&B Umwezi ati “Nta kindi navuga kirenze kubashimira, ni iby’agaciro cyane, birannandenze [ararira]…

Mme Salima Mukansanga ubwo yari yinjiye mu kibuga gukiza impaka hagati ya Guinea na n’Indwanyi za Zimbabwe (Warriors)

Yongeye ati “Ndashimira buri Munyarwanda wese, na buri muntu wese wambaye hafi. Murakoze.”

Hari n’abandi bumvise ijwi rye bararira, ku mbuga nkoranyambaga, ibinyamakuru bitandukanye muri Africa, Iburayi no mu zindi mfuruka z’Isi ndetse n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga n’ubuyobozi bw’amakipe akomeye ku Isi, inkuru ikomeye ni umusifuzi mpuzamahnga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia wabaye umugore wa mbere wasifuye mu kibuga hagati mu Gikombe cya Afurika, AFCON2021.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru bagaragaje ibyishimo byo kuba baheshejwe ishema n’uyu Munyarwandakazi Mukansanga.

Ku mbuga nkoranyambaga ho byari ibicika aho benshi barimo n’abasanzwe bazi u Rwanda, bongeye kugaragaza uburyo iki Gihugu gikomeje kubera inyenyeri ibindi byinshi.

Kuri Twitter y’Ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint Germain (PSG), ubuyobozi bw’iyi kipe bwishimiye uyu Munyarwandakazi wanditse amateka.

Muaknsanga muri rusange yasifuye neza kandi ukabona ko afite umukino mu biganza bye

Ubutumwa PSG yanyujije kuri Twitter, bugira buti “U Rwanda rukoze amateka, turakwishimiye [Mukansanga].”

Ubu butumwa bwa PSG isanzwe ifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda, busoza buhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda.

Umunyamakuru mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda, Usher Komugisha na we ari mu bishimiye iyi ntambwe ya Mukansanga Salima.

Mu butumwa na we yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Amateka…Umunyarwandakazi Salima Mukansanga abaye umugore wa mbere ubaye umusifuzi wa mbere mu irushanwa ry’igikombe cya Africa kimaze imyaka 65.”

Hari abagaragaje ko amarushanwa yandi ku Isi akwiye guha umwanya abagore na bo bakigaragaza kuko Mukasanga yasifuye neza ugereranyije na bamwe mu bagabo basifuye imikino yabanje.

Nick Zemura ukoresha Twitter yanditse ati  “Ntekereza ko AFCON ishobora kubanziza biturutse ku basifuzi b’abagore. Uyu munsi twabonye imisifurire myiza ya Salima mukansanga ukomoka mu Rwanda ayoboye umukino wa Zimbabwe na Guinea.

Twabonye ibyemezo byinshi biteza impaka mu misifurire y’imikino yabanje mu byumweru bishize, ariko uyu munsi nta na rimwe.”

 Mme Ange Kagame na we wakurikiye imyitwarire ya Mukansanga yanditse ati “Mbe ibihe yagize, n’abakobwa bato n’abagore twamurebye. Congratulations Salima.

Abanshi bagiye batanga amanota kuri Mukansanga bamuhaye 8% bamushinja kuba yaje gutakaza ikarita bakayimutorera, no kuba yaje gutanga ikarita kuri Naby Keita wa Guinea umukino wenda kurangira.

Zimbabwe nubwo yatsinze Guinea 2-1 yasezerewe kuko ari iya nyuma (4) n’amanota atatu gusa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version