Igipe y’Igihugu ya Misiri na Guinea Equatorial zasoreje ibindi bihugu kujya mu mikino ya ¼ ya CAN 2021 nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa hagashyirwaho iminota 30 y’inyongera ariko nayo kwisobanura bikananirana maze hakitabazwa penaliti.
Guinea Eq. na Misiri zageze muri kimwe cya kane bigoranye kuko hitabajwe na penaliti
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022 muri Cameroun ahari kubera imikino Nyafurika CAN 2021, hasozwaga imikino ya 1/8 maze Misiri na Guinea zikomeza muri ¼ nyuma y’uko Misiri iserezereye Cote d’Ivoire kuri penaliti 5 kuri 4, naho Guinea Equatorial ikomeza nyuma yo gutsinda penaliti 6 kuri 5 za Mali.
Ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo Cote d’Ivoire na Egypt zatanaga mu mitwe. Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi cyane cyane ku bakinnyi b’aya makipe bakina ku mugabane w’Uburayi nka Mohamed Salah ukinira Liverpool n’abandi nka Mohamed Elneny.
Ni mu gihe Cote d’Ivoire nayo abakinnyi nka Nicolas Pepe, Eric Bailly, Serge Aurier nabo bari bahanzwe amaso nk’abakinnyi bakina muri Shampiyona zikomeye ku mugabane w’uburayi.
Ku rundi ruhande, ku saa tatu z’ijoro ikipe ya nyuma yagombaga kujya muri ¼ nibwo yagombaga kumenyekana hagati ya Mali na Guinea Equatorial. Aya makipe yombi nayo iminota 90 y’umukino yarangiye byananiranye hongerwaho iminota 30 y’inyongera nabwo biba iby’ubusa. Gusa ubwo hitabazwaga penaliti Mali yaje gusezererwa nyuma yo gutsindwa kuri penaliti, aho yinjije 5 Guinea ikinjiza penaliti 6.
Misiri na Guinea Equatorial zikaba zasanze andi makipe ya Cameroun, Senegal, Gambia, Burkina Faso na Tunisia ndetse na Moroc mu mikino ya kimwe cya kane.
Imikino ya mbere ya ¼ ikazakinwa tariki 29 Mutarama aho ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Gambia izakina na Cameroun yakiriye iri rushanwa, naho saa tatu z’ijoro kuri uwo munsi Burkina Faso igatana mu mitwe na Tunisia.
Bucyeye bwaho tariki 30 Mutarama 2022, saa kumi n’ebyri Misiri izacakirana na Moroc naho saa tatu z’ijoro Senegal ikine na Guinea Equatorial.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.