Nk’uko biri muri politiki y’ ubuzima mu Rwanda aho buri munyarwanda agomba kugira ubwishingizi bw’ubwisungane mu kwivuza( Mutuel de Sante), abatuye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke batangije umwaka w’ubwisungane mu kwivuza 2022-2023 bagamije gusubira ku mwanya wambere bahozeho .
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri bwatangiye ubukangurambuga bw’ubwisungane mu kwivuza 2022-2023
Abaturage n’abayobozi guhera kuri ba Mutwarasibo bavuze ko babajwe n’umwanya wa gatanu bariho
muri uyu umwaka n’ubwo utararangira, biyemeza gukora cyane kugira ngo bazasubire ku mwanya
wambere mu myaka yashize bazagaho.
Twagiramungu Naason wo mu mudugudu wa Butangata mu kagari ka Nyarusange ati ”gusubira inyuma twabitewe n’icyorezo cya COVID-19, Umurenge wacu uri ku mwanya wa gatanu twigaye mbere twazaga ku mwanya wambere, twatwaye n’ibikombe byinshi , tujyanye umuvuduko mwinshi kugirango uyu mwaka twongere ku garuka kumwanya wa mbere twahozeho”.
Muhimpundu Josepha ati ”Namenyeko Umurenge wacu turi ku mwanya wa gatanu, twababajwe n’uwo mwanya turiho, twebwe abatuye Bushekeri duhagurukanye ingufu dusubirane umwanya wacu wa mbere”.
Umurenge wa Bushekeri mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021-2022 uri ku mwanya wa
gatanu mu Mirenge 15 y’Akarere ka Nyamasheke, Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko ku bufatanye
n’abaturage bamaze gusobanurirwa ibyiza byo kugira ubwisungane mu kwivuza, bwizeye ko hari ikizere
cyo kuva kuri mwanya bakagaruka kuwa mbere bigakomeza no mu yindi izaza.
Munezero Yvan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge avuga ko n’ubwo uyu mwaka wa
Mituel utararangira bari ku mwanya wa gatanu, ariko ngo hari amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri
bateganya kwishyurira abatishoboye bizabasiga ku mwanya wa kabiri bagakomeza n’umwaka utaha
2022-2023.
Bizeye kuzasubira ku mwanya bahozeho, yagize ati” kubera COVID-19 mu myaka ibiri nta bukangurambaga bwakozwe, uyu munsi twifuje kubukora n’ubwo umwaka wa mituweli utararangira turi ku mwanya wa gatanu, dufite hafi miliyoni ebyiri tugiye gutangira abaturage twizeyeko tugiye gusoza turi ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Akarere”.
Yakomeje avuga ko kuva gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yatangira abatuye Bushekeri bahoraga
imbere, n’ubu harikizere ko bazasubira ku mwanya bahozeho.
Ati ” Abayobozi n’abaturage babigize ibyabo, Umurenge wacu witwa uwa mbere, uko twakoraga niko tugiye kongera gukora tuzasubire ku mwanya wacu wa mbere”.
Umurenge wa Bushekeri uri ku ijanisha rya 90% ku bitangira Mituwel,i hiyongereyeho abatangirwa ubwishingizi na
leta bagera kuri 95.
Abaturage bo mu Murenge wa Bushekeri bahize kwishyura umusanzu wa Mitiweli 100% mu mwaka wa 2022-2023
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.