Abasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ni Musonera bita Gasongo cyangwa Mpangara, Ngendahimana Justin wiyise Epimaque Pazzzo, Habinshuti Etienne wiyita Nshuti, Sindayigaya Ferdinand uzwi nka Black na Niyotwizera Emmanuel wiyita Rasta.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Werurwe 2022, Urikiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha abantu batanu ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byaviriyemo urupfu uwitwa Manishimwe Vincent waguye mu Bitaro bya Kigali CHUK.
Aba bose bakurikiranweho gukubita Manishimwe Vincent bikamuviramo urupfu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 25.
Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yaburanishije uru rubanza, yatangiye iburanisha saa tanu z’amanywa. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha umwe.
Ubwo uru rubanza rwabaga nta muntu n’umwe wo mu muryango wa Manishimwe Vincent wagaragaye mu rukiko cyangwa abanyamategeko baregera indishyi z’akababaro, na Ruvugabigwi Joseph bita Mukasa nk’umukoresha we na we ntabwo yari mu cyumba cy’urukiko.
Abaregwa bose uko ari batanu baburanye batunganiwe, babwiye urukiko ko batemera icyaha bacyekwaho n’ubushinjacyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byaviriyemo uwitwa Manishimwe Vincent urupfu batacyemera.
Uko ari batanu bemereye Urukiko ko barwaniye mu kabari k’umucuruzi witwa Joseph Ruvugabigwi uzwi nka Mukasa bikaviramo urupfu umukozi we witwa Manishimwe Vincent.
Ubushinjacyaha bwamaze igihe cy’iminota 15 busobanura imikorere y’icyaha baregwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko abo burega bose uko ari batanu bagabye igitero kuri Butiki y’umucuruzi witwa Ruvugabigwi Joseph bakunda kwita Mukasa.
Buvuga ko nyuma yo kuhatera bibye uwo mucuruzi bakubita n’abakozi baho mu bo bakubise harimo uwitwa Manishimwe Vincent baramukomeretsa bikabije ajyanwa muri CHUK agezeyo ahita apfa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Manishimwe Vincent yakuwe kwa Mukasa ari intere akajyanwa CHUK n’imbangukiragutabara yagera kwa muganga agahita apfa.
Ubushinjacyaha buvuga ko n’ubwo abaregwa bahakana icyaha ariko bose bemera ko bateraniye kuri Manishimwe Vincent bakamukubita bikaba ari byo byamuviriyemo urupfu.
Bwavuze ko nyuma yo gukubita Manishimwe Vincent bibye uwo mucuruzi witwa Mukasa ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 1,5Frw n’amafaranaga ibihimbi 350Frw.
Ubushinjacyaha bwavuze ko inzego z’ibanze zakoze Raporo zemeza ko abaregwa ari bo bakubise uwitwa Manishimwe Vincent.
Bwagize buti “Uwakubiswe yakubiswe inyundo mu mutwe, bamutera ibyuma ahantu hatandukanye ku mubiri banamutera agrafeuse ku maso ari na byo byamuviriyemo urupfu.”
Ubushinjacyaha bwahise busaba ko abaregwa bose bafungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse kugira ngo dosiye iregerwe urukiko mu mizi.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 66 na74 kuko izi ngingo ziteganya ko umuntu wese ushobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri gukurikirana umuntu afunze ariryo hame.
Ubwo aba basore basabirwaga n’ubushinjacyaha gufungwa muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo babwiye Urukiko ko ibyasabwe n’Ubushinjacyaha byazasuzumwa, Urukiko rwabona bifite ishingiro bagafungwa bagategereza kuburana urubanza mu mizi.
Bose bemereye urukiko ko Manishimwe Vincent ari bo bamukubise ariko atari bo bamwishe.
Bati “Natwe twumvise nyuma ko yaje gupfa ariko ubwo twamukubitaga ntabwo yahise apfa, ni na yo mpamvu tutemera ibyo dushinjwa n’Ubushinjacyaha.”
Nyuma y’iburanisha ryamaze isaha irenga, Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko isomwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kubaregwa rizasomwa kuwa 14 werurwe 2022 Saa tanu za mugitondo.
Aba basore bemera ko bakubise Manishimwe ariko ko batamwishe, ngo urupfu rwe barwumvise nyuma
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.