Muri iyi minsi bakomeje kwigaragaza ibikorwa bitandukanye by’abantu ubona ko bafite umugambi mubisha wo kuvuga no kugaragaza isura mbi y’Ubuyobozi bw’u Rwanda. Nyamara ibyo byose babikora mu gihe Leta y’u Rwanda idasiba kwemeza abanyamahanga batandukanye ko imiyoborere y’u Rwanda ihamye kandi yubakiye Ku murongo uhamye uganisha u Rwanda Ku iterambere ridashidikanywaho.
Amatsinda azwi cyane agaragarira Ku mugabane w’I Burayi, ahaboneka ko abarwanya Leta y’U Rwanda nta mpamvu bibumbiye mucyiswe Mouvement Idamange, mu by’ukuri kidafite intego zigaragara uretse kurwanya no kwangisha amahanga Leta y’u Rwanda. Muri Canada hagaragara umuyoboro wa internet witwa Ikamba TV ukunze kumvikaniraho uwitwa Ntagara wiyita Ministri w’intebe WA Leta ikorera mu bihungiro.
Ntagara Jean Paul
Uyu Ntagara akaba ariwe wadukanye imvugo zo kuvangura Abanyarwanda hakabamo aboyita abavantara n’abasope yita ko aribo banyarwanda bw’umwimerere.
Ni mugihe kandi Radio Itahuka y’umutwe wa RNC ikomeje nayo kurangwaho ibiganiro bidashobora kugira icyo bimarira Abanyarwanda uretse kubakuriramo umwiryane gusa.
Si aho gusa kuko no mu kirwa cya Mayotte gikunzwe kwifashishwa b’Abanyarwanda bamwe bavuga ko bahunze, bagaragaye mu itsinda naryo ryiyemeje kuvuga nabi u Rwanda rikoresha imyigaragambyo idasobanutse ngo yo kwamagana icyo bita akarengane ngo kaba gakorerwa abanyarwanda. Mu bakunze kuboneka muri ibyo bikorwa twavugamo nka: Harerimana Felecien, Iyakaremye Yves, Nzabonimpa Olivier, Muhawenimana Frodouar.
Tuzakomeza kubakurikiranira uko abanyarwanda bamwe, bahitamo inzira mbi yo kurwanya igihugu cyababyaye, bakishora mu bikorwa bigayitse nkibyo tumaze kuvuga bakorera mu mahanga.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.