Ubuzima

Abanyarwanda bagera  ku bihumbi 15 bagiye kubagwa umutima

Published on

Tariki 29 Nzeri buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima; kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi bagera ku bihumbi 15, mu gihe mu Rwanda nk’abavura abana umutima, hari abaganga batatu.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, ubwo mu Karere ka Musanze haberaga igikorwa cyo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Zirikana umutima wawe, uwurinde indwara wisumisha hakiri kare”.

Hakozwe  ibikorwa bitandukanye birimo imikino itandukanye nka Volleyball, Basketball ndetse na Football, aho ababyitabiriye banipimishije indwara zitandura, bagamije kureba uko bahagaze, bityo bagirwe inama binabafashe kumenya uko bitwara.

Ntezimana Theophile na Nzabonimpa Celestin, ni bamwe mu baturage b’i Musanze bitabiriye iyi gahunda ndetse bombi baranisuzumisha.

Bombi bahuriza ku kuba impamvu bisuzumishije, ari ukugira ngo babashe kumenya uko bahagaze, niba ibiro byabo byariyongereye, ndetse no kumenya uko bakwitwara.

N’ubwo basanze nta kibazo kinini bafite, bagirwe inama yo gukora imyitozo ngororamubiri no kunywa amazi menshi kandi kenshi, kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza; ni mu gihe banakanguriye abatajya bisuzumisha kwihutira kujya kureba uko bahagaze kuko muri iki gihe hari byinshi byatera indwara zitandura, birimo nk’ibyo abantu barya; basanga barwaye bakivuza hakiri kare.

Safi Emmanuel

 

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version