Amakuru aheruka

Abanyarwanda 8 birukanwe na Niger Umucamanza yategetse ko basubira muri Tanzania

Published on

Umucamanza w’urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha yategetse ko abanyarwanda umunani baheruka kwirukanwa na Niger basubizwa ku kicaro cy’uru rwego i Arusha muri Tanzania.

Abanyarwanda 8 bangiwe ubuhungiro muri Niger bamwe bahamwe n’ibyaha bya Jenoside barangiza ibihano abandi bagizwe abere

Mu nyandiko y’icyemezo cye, umucamanza Joseph Chiondo Masanche yise iki kibazo ‘akaga’, yongeraho ko Niger yishe amasezerano yagiranye na UN ubwo yemeraga kwakira abo bantu.

Abo ni Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Anatole Nsengiyumva, Protais Zigiranyirazo, Alphonse Nteziryayo, Andre Ntagerura, Tharcisse Muvunyi, na Innocent Sagahutu.

Muri aba, babiri bari abaminisitiri, abandi bari abasirikare bakuru, hamwe na muramu w’uwari Perezida, Juvénal Habyarimana.

Bamwe bagizwe abere abandi barangiza ibihano bari barakatiwe n’urukiko rwa Arusha ku byaha bya jenoside mu Rwanda, uru rwego rukavuga ko bityo ubu ari abere kandi bafite uburenganzira bwose.

Mu Ugushyingo (11) 2021 mu kanama k’umutekano ka UN, Leta ya Niger yemeye kwakira abo bagabo, gusa hashize igihe gito ihita isohora inyandiko ibategeka kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi “ku mpamvu za diplomasi”.

Leta ya Niger yavuze ko yafashe icyo cyemezo kubera impungenge yagejejweho na Leta y’u Rwanda ku kuba ku butaka bwayo kw’abo bantu.

Abo bagabo bavuze ko bambuwe ibyangombwa byabo kandi bagafungirwa mu nzu i Niamey, mu gihe bari bategereje kugira ahandi berekezwa.

Bavuze ko batifuza gusubira mu Rwanda “ku mpamvu z’umutekano wabo”.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

Popular Posts

Exit mobile version