Akazi ko gutwara kuri moto ni kamwe mu kazi gafatiye runini umunyarwanda wo mu ngeri zitandukanye ariko kagihura n’imbogamizi nyinshi, Abakora uyu mwuga ni kenshi bumvikana bataka ko banyunyuzwa imitsi, Ikigo cy’Amakoperative mu Rwanda (RCA) kivuga ko bagiye guhagurukira ibibazo bahura nabyo kugira ngo barusheho gutera imbere.
Niga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza , nari mfite imyaka 7. Nta kinyabiziga na kimwe nari nakagendeyeho, Sinzibagirwa umunsi umwe ubwo umwe mu babyeyi banjye twajyanaga mu murwa Mukuru wa Kigali.
Ni inkuru buri mwana wese utuye mu cyaro yishimira kumva mu matwi ye. Icyo gihe twerekeje muri gare nk’uko bisanzwe tuva mu Karere kamwe kagize intara y’Iburasirazuba twerekeza mu murwa Mukuru wa Kigali. Amatsiko yari menshi nshaka kureba uko ibinyabiziga binyuranamo gusa naje gutungurwa cyane mbonye moto zirusha imodoka ubwinshi iziri mu Mujjyi nubwo nta barura nari nakoze.
Icyo gihe nagize ibibazo byinshi nibaza ese kuki imodoka atari zo nyinshi, ese byaba biterwa ni uko Umujyi utaratera imbere n’ibindi bitandukanye biri ku rwego rw’umwana.
Bahura na birantega nyinshi…
Uko imyaka yagiye itambuka niko mu bice bitandukanye by’Igihugu akazi ko gutwara abantu kuri moto karushagaho kwaguka ariko byumwihariko mu Mujyi wa Kigali .
Mu myaka itandukanye kugeza ubu , nagiye mbona ubwiyongere bwa Moto mu Mujyi wa Kigaki buri uko nazaga gusura Umujyi wirahirwa na benshi, Ariko nubwo aka kazi karushaho kwaguka, abagakora mu bihe bitandukanye barushaho kuvuga ko bahura na bya birantega byinshi .
Ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto niwe muntu ufasha buri rwego rugize abanyarwanda muri serivisi zitandukanye.
Urugero nimba uri umukozi wa leta uzakenera gutega moto mu gihe ugiye mu kazi, mu gihe cyose nta modoka utunze cyangwa wabonye wahura n’ibigukerereza mu muhanda.
Uko niko kandi n’undi Munyarwanda yifashisha moto mu ngeri zitandukanye. Uyu mumatotari kandi niwe uhindukira akazana ya mafaranga yakoreye, mu gihe cyo kwica isari akayasangira n’abatunze za resitora n’akabari akica icyaka.
Gusa nubwo abamotari batanga serivisi zitandukanye mu Banyarwanda, bo mu bihe bitandukanye ntibahwenye kugaragaza ko batanyurwa n’inyungu bakuramo bavuga ko banyunyuzwa imitsi n’abayobozi babo biciye mu makoperative bibumbiyemo.
Aba, bakunze kuvuga ko bakwa umusoro w’amafaranga 5000frw buri mwaka ariko batazi irengero ryayo.
Gusa kuba baragiye mu muhanda bagakora imyigaragambyo ntibyakiriwe neza na bamwe bafite aho bahuriye n’umutekano wo mu muhanda.
Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene, yabwiye UMUSEKE ko kuba abamotari bahisemo gukora igisa n’imyigaragambyo atariyo nzira nziza, kuko hari inzego zibavuganira harimo n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe amakoperative ndetse n’impuzamashyirahamwe zabo.
Ati “Kujya mu muhanda siyo nzira yo kugaragaza ibibazo bafite kuko bikwiye kunyuzwa mu makoperative babarizwamo, byabananira bakabigeza ku nzego zo hejuru, bafite impuzamashyirahamwe, bafite RCA,hari na RURA itanga uburenganzira bw’ubwikorezi bayegera ibibazo byabo bigashakirwa igisubizo.”
Nyuma y’aho abamotari bakoze iyo myigaragambyo, bisa nkaho ijwi ryabo ryumvikanye kuko ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi ,inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’akazi kabo zirimo Ikigo Ngenzura Mikorere (RURA),Polisi y’Igihugu,Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda,n’izindi nzego zarateranye zigira hamwe ibyifuzo byabo babifatira imyanzuro.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma,Mukurarinda Alain, yabwiye UMUSEKE ko ibyakozwe n’abamotari bitari bikwiye gusa ko mubazi zahise zihagarikwa.
Icyo gihe yavuze ko n’amande acibwa kudafite mubazi yavuye 25000frw agashyirwa 10000frw mu gihe zakongera gukoreshwa.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yavuze kandi ko hanagaragayemo ibibazo by’abakora uyu mwuga bagera 7000 muri bo batagira ibyangombwa,avuga ko nabyo bigeye gucyemurwa ndetse ko n’ibindi bibazo byaganiriweho mu nama yakozwe.
Mu Mujyi wa Kigali, kuwa 13 Mutarama 2022 Abamotari biraye mu mihanda bagaragaza ibibazo bakunze guhura nabyo.
Ni iki RCA ivuga ku cyo bita akarengane bakorerwa?
Umuyobozi w’Ikigo cy’Amakoperative mu Rwanda, Prof.Harermana Jean Bosco, agaruka ku byo bashingiyeho bakora imyigaragambyo birimo n’umusanzu wa 5000frw buri mwaka ,yabwiye UMUSEKE ko uwo musanzu ubafasha mu bintu bitandukanye.
Ati ” Abamotari muri rusange bagira 1500frw bashyira muri Ejo Heza ayo ni amafaranga abagarukira n’andi 1000frw bashyira mu bwinshingizi bwo kwivuza Mituelle de Sante, andi yiyongeraho n’ajya mu ishoramari ryabo no gutuma abashinzwe umutungo ndetse n’imyitwarire , isuku , gukodesha ibiro nicyo yishyura.”
Yakomeje ati ” Ku kijyanye n’imicungire n’imiyoborere tuzakomeza tubahugure koperative bakomeze bazigire izabo.”
Prof Harerimana yavuze ko kuba hari abamotari batishimira ibyemezo bafatirwa ari uko badakunze kwitabira inteko rusange.
Umuyobozi wa RCA utemera ko abamotari bakoze imyigaragambyo, yavuze ko abamotari bifuza ko ubuyobozi bubahagarariye buhinduka , bategereza igihe cye cy’imyaka ibiri isigaye cyarangira maze babona ko akwiye guhindurwa bagashyiraho undi.
Ati ” Nta myigaragambyo twe twabonye, gahunda zose zitekerejwe nibazifate nka gahunda zose ziterambere. Urugero nk’iriya mubazi buriya umumotari akoranye nayo ubwabyo yazamufasha kubona ideni muri banki kuko bizatuma yerekana uruhererekane rw’uko akora n’uko yunguka (historical data) bituma ikizere hagati ye na banki kiyongera.”
Yakomeje ati ” Bitume naho yahomberaga yunguka,iIyo mishanga y’iterambere ni bumve ko iri kugana mu cyerekezo kandi nabo bari mu cyerekezo cy’igihugu.”
Umuyobozi wa RCA,Prof Harerima Jean Bosco, yasabye abamotari kurangwa n’umuco wo kwizigama kandi bagakorera hamwe.
Abamotari bagaragaza ko hari ibyemezo bakunze gufatirwa bo batabigizemo uruhare, ibintu bavuga ko ari ukubima ubwisanzure mu makoperative bahuriyemo.
Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigaki habarurwa abamotari basaga ibuhumbi 20 hatarimo abandi 7000 bakora nta byangombwa.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa moto zigera ku bihumbi 112 zikaba ari zo zihariye umubare munini cyane w’ibinyabiziga ugereranyije n’ imodoka.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Amakoperative mu Rwanda, Prof.Harermana Jean Bosco
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.