Amakuru aheruka

Abamotari bagaragaje ko kutamenya gusoma no kwandika bituma bishora mu muhanda nta byangombwa

Published on

Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bo mu bice bitandukanye byo Mujyi wa Kigali, bagaragaje ko kutamenya gusoma no kwandika nka zimwe mu mbogamizi zituma abamotari bishora mu muhanda nta byangombwa.

Abamotari bavuga ko kwishora mu muhanda nta byangombwa byo gutwara biterwa no kutamenya gusoma no kwandika

Nyuma yaho kuwa 13 Mutarama 2022 bakoze imyigaragambyo bagaragaza zimwe mu mbogamizi zitandukanye bahura nazo, mu nama yahuje inzego zifite aho zihuriye n’akazi ko gutwara abantu kuri moto zirimo Urwego Ngenzura Mikorere RURA, Polisi ndetse n’ubuyobozi bubahagarariye, byatangajwe ko abagera7000 bakora uwo mwuga nta byangombwa.

Bamwe mu bamotari bakora aka kazi nta byangombwa, babwiye RBA ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no guhora bahanganye na Polisi gusa bagaragaza imbogamizi zo kuba batazi gusoma no kwandika nka kimwe mu bituma bajya mu muhanda batabifite.

Ati “Umuntu udafite ibyangombwa nta hantu aba abarwa kuko mu muhanda duhura n’imbogamizi nyinshi zo kuba twagonga cyangwa tukagongwa, icyo gihe iyo bibaye udafite icyangombwa cyo gutwara(perimis) uba ushyize imiryango myinshi mu kaga.”

Undi nawe ati “ Ikigoye cyane ni ku bantu baba batazi gusoma bityo kubona icyangombwa cyo gutwara by’agateganyo bikabagora(Provisoire) kuko iyo uyibonye na permis urayibona.”

Umuyobozi w’impuzamakoperative y’abamotari, Ngarambe Daniel, yavuze ko iki kibazo cy’abatwara nta byangombwa kigiye guhagurukirwa , akavuga ko badakwiye kwitwaza ko batazi gusoma no kwandika.

Ati “Habamo abagiye bagura za moto ariko bakazigura badafite uruhushya rwo gutwara kandi adafite n’ubushobozi bwo kuzarubona kuko yaguze moto, itunze umuryango,abafite abana biga ariko akagira n’ikibazo cy’amateka yacu twagiye tunyuramo nk’abanyarwanda cyo kutamenya gusoma no kwandika, Ariko ubu hashyizweho ingamba z’utwara agomba kuba afite ibyangombwa, turaza kubegeranya, tuganire nabo.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi ryo mu muhanda, SSP, Rene Irere, yavuze ko icyerekezo cy’Igihugu kijyamo ,kuri ubu nta mumotari wagakwiye gutwara moto nta ruhushya afite kandi barashyiriyeho uburyo buborohereza.

Ati “URwanda aho rugeze ntihakagombye kuba hariho abantu bameze batyo cyane ko boroherejwe, umuntu wese ushaka uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga afite aho ahera, arabanza akiga, yakumva ko hari icyo amenye agakora ibizami umurongo uba ufunguye.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abamotari 46000 , mu gihe mu Mujyi wa Kigali habarurwa abasaga 20000.Muri aba 7000 bivugwa ko nta byangombwa bagira.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version