Amakuru aheruka

Abadepite bagaragaje ko ikiruhuko cy’umugore wabyaye cyagirwa amezi atandatu

Published on

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje icyifuzo cy’uko ikiruhuko gihabwa umukozi w’umugore wabyaye cyakongerwa kikava ku byumweru 12 kikagera ku mezi atandatu ndetse n’igihabwa umugabo kikava ku minsi ine kikaba cyagera ku kwezi.

Ni ibitekerezo byatanzwe n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ku wa Mbere tariki 21 Werurwe 2023, ubwo batangiraga gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo.

Ni umushinga w’itegeko rihindura itegeko ry’umurimo mu Rwanda ryo mu 2018, harimo no kwemeza ingingo zijyanye n’impinduka ku masaha y’akazi n’ikiruhuko muri rusange.

Ubusanzwe itegeko ry’ umurimo riteganya ikiruhuko cy’ibyumweru 12 gusa ku mukozi w’umugore wabyaye mu gihe umugabo rimuteganyiriza iminsi ine gusa.

Abadepite bagaragaje ko impamvu bifuza ko hongerwa igihe cy’ikiruhuko ari mu rwego rwo kongera umwanya ababyeyi bamarana n’umwana hagamijwe kwita ku muryango uburere n’uburezi bw’ umwana.

Depite Frank Habineza ati “Niba bishoboka muri iryo teka, icyo gihe nacyo cyakongerwa nibura kikaba amezi atandatu ariko nanone no ku mugabo, ubusanzwe mu itegeko hari harimo iminsi ine umubyeyi akibyara.”

Depite Manirarora Annoncée yagize ati“Mu by’ukuri iriya minsi ine ni mike cyane. Nk’umudamu wagize ingorane akabyara umwana udashyitse, ya minsi ine umugabo ni we umwitaho ariko kwa muganga iyo bafashe icyemezo cyo gusaba umubyeyi kuguma aho kubera nyine uko babona ubuzima bwe, uwo umugabo ntabona uko akurikirana bwa buzima bw’umubyeyi n’umwana.”

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza mu mutwe w’abadepite, Uwamariya Odette ashimangira ko izi ngingo zisaba ibiganiro byimbitse.

Depite Uwamariya agaragaza ko ibizagenderwaho bizashingira ku nyungu umuturage abifitemo muri rusange.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko ibi bitekerezo bizakomeza kuganirwaho n’izindi nzego bireba zirimo izifite mu nshingano ubwiteganyirize.

Ati “Natwe twifuza ko ibi byahinduka ariko uyu munsi ntabwo aribyo twazanye. Twumva ko uko tuzagenda dutera imbere ushyira imbaraga mu kwizigamira no kwiteganyiriza tuzahindura rwose iriya minsi tuyongere haba ku bagabo no ku bagore.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo itanga inama ko cyakongerwa vuba cyangwa bitinze byanajyanishwa n’ubukangurambaga bugamije koko gutuma umubyeyi w’umugabo akoresha ibikwiye iki kiruhuko, aho kugikoresha nk’ikiruhuko cyo kwishimira ko yabyaye gusa ahubwo akagikoresha yita ku ruhinja na nyina.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version