Connect with us

NEWS

Intore Massamba yasinye amasezerano agamije kwamamaza

 2,946 total views,  12 views today

Umwanditsi ndetse akaba n’umuririmbi Masamba Butera uzwi nka Masamba Intore yagiranye ubufatanye na Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze muri Engen.

aya masezerano Masamba yasinyanye na Engen agamije kwamamaza ibikorwa byayo ndetse nabo bamwemerera kumutera inkunga mu bikora bye nk’Umuhanzi.

Ni amasezerano yasinywe n’impande zombi azafasha Engen kwamamarizwa ibikorwa byayo byose n’uyu muhanzi, ibyo bikorwa bikaba bigizwe no kumenyekanisha ibikomoka kuri Peteroli, amavuta y’imodoka ndetse n’ahantu hogerezwa imodoka hateguwe na Engen.

Ku ruhande rw’umuhanzi Masamba wasinye aya masezerano avugako agiye kumufasha kwagura umuziki we ndetse no kuzamura izindi mpano zitandukanye.
agira ati:“Uyu munsi rero nasinye amasezerano na Engen , azamfasha gutegura ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwa bya buri munsi umuhanzi nzakenera, ariko ku ikubitiro nzazabanza mbakorere indirimbo yamamaza ibikorwa by’iyo sitasiyo. Amasezerano nasinye afite agaciro k’umwaka umwe ariko kandi nyuma y’ibiganiro bizahuza impande zombi ashobora kongerwa.

Kugeza ubu ku abakiliya b’ibikorwa bya Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda bashyiriweho poromosiyo yaho ugize icyo akoresha kuri iyo sitasiyo ashobora kujya mu banyamahirwe bashobora gutombola Moto, Televiziyo cyangwa se imodoka nk’igihembo nyamukuru.Vivo Energy yatangiye gukorera mu Rwanda guhera muri Werurwe 2019, iyi sosiyete kandi ikaba inakorera ibikorwa byayo hirya no hino ku mugabana wa Afurika

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS