Connect with us

Health

Abagabo bamaze kumenya akamaro ko kuboneza urubyaro

 7,250 total views,  6 views today

Kuboneza urubyaro ni imwe mu nzira yo kugera ku mibereho myiza ishingiye ku iterambere rya buri muturage, Nta teramberembere ryagerwaho igihe cyose hatitawe ku bintu by’ ingenzi birimo no kuboneza urubyaro.

Magingo aya Abagabo barenga ibihumbi 3000 nibo bamaze kuboneza urubyaro mu gihugu cyose kuva muri 2008 iyi gahunda yo kuboneza urubyaro yatangira, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibitangaza.

Kagabo Fidele, ushinzwe  kuboneza urubyaro muri Minisiteri y’Ubuzima avuga  ko ibi byashobotse kubera imbaraga nyinshi iyi Minisiteri yashyize mu gukangurira abagabo kuboneza urubyaro gusa akemeza ko inzira ikiri ndende.

Athanase Nsanzimfura, umuganga mu bitaro bya Kabgayi ufasha abagabo kuboneza urubyaro, avuga ko imbogamizi zituma abagabo batitabira kuboneza urubyaro ari imyumvire y’Abanyarwanda muri rusange n’imyemerere ishingiye ku madini.

Agira ati: “Icyo nakwita imbogamizi, icyambere ni imyumvire ishingiye ku muco nyarwanda ndetse imyemerere ijyanye n’amadini cyangwa amatorero”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’ungiriye ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage  avuga ko Abagabo bo muri ako karere, bamaze gusobanukirwa neza na gahunda yo kuboneza urubyaro kandi usanga bayitabira cyane, ngo ibi abagabo babikora bagamije kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati yabo ndetse no gufasha Leta kugera ku ntego yo kubyara abo ushoboye kurera nkuko ihora ibibakangurira.

Ati “Uruhare rw’umugabo mu muryango ni runini kuko hari ubushobozi bunini afite mu gukorera urugo. Rero iyo we numugorewe bahugiye mu kubyara bisanga babyaye abo badashoboye kurera bityo  iterambere ry’urugo rwabo rikadindira.Icyo nshimira abagabo bo muri aka karere nuko bumvise neza gahunda yo kubyara abo bashoboye kurera bityo bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, babanje kubyumvikanaho n’abagore babo”.

Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo buzwi nka vasectomie burizewe ku gipimo cya 99%. Nta n’ingaruka n’imwe bugira ku mugabo wabukoresheje yaba mu gutera akabariro cyangwa no mu kwishima mu mibonano mpuzabitsina, nk’uko Nsanzimfura abyemeza.

Niragire Janvier, utuye mu Karere ka Gatsibo,  n’umwe mu babimburiye abandi bagabo mu kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu,  avuga ko yafashe icyo cyemezo kuko umugore we yabigerageje bimugiraho ingaruka asanga agomba kumuruhura.

Akomeza avuga ko nta mpungenge abagabo bagombye kugira kuri ubwo buryo bwo kuboneza urubyaro, kuko ubu akora imibonano mpuzabitsina  numufasha we nta kibazo na kimwe afite cy’uko yamutera inda kandi bariyemeje kubyara abo bashoboye kurera.

Rachel Mumararungu, n’ Umugore wa Niragire  avuga ko umugabo we yafashe icyo cyemezo ari uko bacyumvikanyeho. Akomeza ashimangira ko cyari ngombwa kuko atashoboraga kwiyitaho n’abana yabyaraga inkurikirane(Indahekana).

Ati:”Umugabo wanjye rero ajya gufata gahunda yo kujya kuboneza urubyaro, twarabanje tubisiganiraho , akambwira ati “ese mugore nkunda nubwo dufite indahekana, nkubu ngiye kuboneza urubyaro bikangiraho ingaruka mbi, sinshobore gutera akabariro aho ntiwajya unca inyuma? Namubwiye ko ntazigera muca inyuma kandi kubera ko twizerana aranyumva , nibwo yahitaga ajya kwa muganga barabimukorera. Ariko ubu gutera akabariro abikora neza nkuko byari bisanzwe

Mumararungu akomeza avuga  ko nyuma y’aho umugabo we aboneje urubyaro, asanga urugo rwabo rutera imbere na we yangera kugarura imbaraga zo gukorera urugo rwe.

Douglas Doug Stein uyobora Umuryango mpuzamahanga Vasectomy International, ukangurira abantu uburyo bwo kuboneza urubyaro bifungishije, avuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro kubagabo aribwo bugezweho kandi ko bwitabirwa  cyane mu bihugu byinshi birimo n’U Rwanda, akomeza avuga ko igihe kigeze ngo ibindi  bihugu by’Afurika bize kwigira ku Rwanda bityo nabyo bikangurire abagabo kuboneza urubyaro,  kuko bituma umuryango ubyara abana ushoboye  kurera kandi  ntibugire  ingaruka ku bagabo.

Ubuyobozi bw’ibanze guhera ku mudugudu busabwa kugira uruhare mu gukangurira abagabo kuboneza urubyaro, bitandukanye n’uko mbere kuboneza urubyaro bisa nk’aho byari byarabaye umwihariko w’abagore gusa.

Ubushakashatsi  bwakozwe n’ikigo cyitwa  Guttmacher Institute cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyagaragaje ko Umusemburo wageragezwaga ngo ujye uterwa abagabo bakenera Serivise zo kuboneza urubyaro, mu bipimo bakozwe byagaragaje ko uwo muti utanga icyizere kandi ko nta ngaruka mbi ugira ku buzima, nk’uburyo bwizewe bwafasha abagabo mu kuboneza urubyaro.

uwo musemburo ukora 96%, kuko mu bagabo 274 bageragerejwe, bane bonyine aribo bashoboye gutera inda abo bashakanye.

Ikomeza igaragaza ko ubu buryo bwizewe  mu kuboneza urubyaro ku bagabo, kuko nko muri 2012,   40% by’inda zatewe ku Isi hose zitari ziteganyijwe.

Mugeni Diane

Mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health