Connect with us

Health

Abakenera gukuramo inda barasabwa gukoresha uburyo bunoze

 4,157 total views,  3 views today

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko nyuma y’amategeko ahana ibyaha ndetse n’Iteka rya Minisitiri ryo muri 2019 byemerera abantu gukuriramo inda kwa kuburyo bunoze bikorewe kwa muganga, abarenga 150 barabyitabiriye mu mwaka wa 2019-2020 kandi bikorwa mu ibanga.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko kuva itegeko rijyanye no gukuramo inda rivuguruwe mu 2018 rigakuraho icyemezo cy’urukiko, ubu abahawe uburenganzira bwo gukuramo inda bagera ku 150,000. Mu myaka itandatu yari ishize abari barabyemerewe n’urukiko bari barindwi gusa.

Magingo aya Abemerewe gukuramo inda ni; abatewe inda bakiri abana, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku gahato, uwatewe inda na mwenewabo wa hafi, ndetse n’inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.

Bamwe mu bakobwa  twahinduriye amazina kubera umutekano wabo, umwe afite imyaka 18 yiswe Mutesi, mugenzi we nawe ufite imyaka 19 yiswee Kagoyire, bavuga ko hashize iminsi micyeya bakuriwemo inda  ku buryo bunoza kandi ngo iza nda zari zikiri ntoya, bakomeza bavuga ko bakuyemo izo nda kubera ko bose bafashwe ku ngufu.

Mutoni  avuga ko yasambanyijwe ku ngufu n’abagabo batatu icya rimwe.ku buryo atamenye uwamuteye inda muri abo bose, cyane ko yari akiri umwana.

Ati: “Njyewe nakuyemo inda bitewe n’umuntu tuziranye,  yarampamagaye kuri Telefone ngo njyende kumureba ngo  andangire akazi, kubera ko nanjye nari nkakeneye kandi narimaze igihe mubwiye ngo azakanshakire nahise jyayo ngeze iwe nsanga arikumwe n’abasore batatu maze bose bamfata ku ngufu mvuza induru ariko biranga biba iby’ubusa kuko bandushaga imbaraga nuko rero bimviramo ingaruka ntwara inda gutyo.”

Kagoyire avuga ko yatewe inda afashwe ku ngufu  n’umuhungu wari wamwiteguye ko bari buryamane kuko bamufatiranye bakamuha ibisindisha, akabinywa atabizi cyane ko we mu buzima bwe ntiyigeze anywa ibisindisha na rimwe.

Ati: “Nukuri ntakubeshye uwo munsi musura  we yari yanyiteguye pe!, yafashe fanta ya Sitiro avangamo inzoga. Maze nanjye kubera inyota narimfite ndayigotomera , ariko ngiye kuyimaramo  numvise mu mubiri wanjye  hari ikintu gihindutsemo  nyuma y’iminota nka 15 numva ntagiye gucika integer mbese mpera nk’umusinzi , nyamara kuva mbayeho sinigeze nywa inzoga na rimwe, ubwo rero narasinziriye anjyana kundyamisha mu cyumba cye  mu byukuri ,  ntiwambaza ngo byagenze gute,  bucyeye  ngaruye akenge nisanze ndi kumwe nuwo musore ngayo nguko uko uko natewe inda.”

Gusa bose bavuga ko banze kubibwira ababyeyi kubera kwanga ko bashyikirizwa ubutabera bikabaviramo gufungwa kandi bari basanzwe baziranye.

Umuryango Health Development Initiative (HDI), Great Lakes Initiative for Human Rights and Development (GLIHD), Isange One Stop Center ndetse n’abandi, nibo bafasha abagize ikibazo nk’iki kugera ku burenganzira bwo gukuramo inda.

Aba bakobwa bafashwe ku ngufu nyuma bagakurirwamo inda ku buryo bunoze bose bemeza ko bemeza ko bameze neza, kandi ko nta ngaruka byabagizeho bakangurira bagenzi babo kudakuramo inda bakoresheje uburyo bwa magendu ahubwo ko bagana muganga wbiherewe uburenganzi kandi wanabyize.

Bakomeza bavuga ko ngo kujya gukuramo inda kwa magendu hariyo ingaruka nyinshi zitandukanye zirirmo no kubura ubuzima, Gusa muri rusange bishimiye ko itegeko rishya ryabahaye amahitamo aruta kubyara umwana batwite mu buryo batateguye kandi batifuje.

Hakenewe ubukangurambaga mu baturage

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko gushyira iri tegeko mu bikorwa bikirimo imbogamizi, nk’imyemerere y’abagomba kurishyira mu bikorwa.

Kagaba Aphrodis umuyobozi mukuru wa HDI-Rwanda avuga ko hakenewe ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abantu,  ati: “uahobora kujya kwa ukeneye Serivise yo gukuramo inda ku buryo bunoze, maze Muganga akakubwira ngo ‘nkurikije indini nsengeramo ndetse  n’imyemerere yanjye, ibi bintu ntabwo nabikora”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko niba uri muganga usanzwe uvura abantu bose bavuye  bos nta numwe uhaye akato.cyane ko iyo serivise agusaba yo kumukuriramo inda ku buryo bunoze bikorwa mu ibanga.

Agira ati”Iyo ugiye kwa muganga gusaba gukurirwamo inda ku buryo bunoze , izo serivisi zigomba gutangwa mu ibanga, “

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya leta  igamije gukumira icyorezo cya virusi itera SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion) avuga ko hakiri imbogamizi ku bagabo bakomeje gutera inda abana b’abakobwa, kuko ngo muribo  abahanwa bakiri bacye cyane.

Ati: “Muri ibi bihe abagabo bateye abana babakobwa inda,bake nibo bahanwa naho abenshi muribo ntago bashyikirizwa ubutabera.Turasaba ko leta yafata ibyemezo bikarishye ku bagabo batera inda abana b’abakobwa bakiri batoya.Ibi ngo ni ukubera ko byagaragaye ko 33% by’abatera inda abana b’abakobwa ari abantu bakuru babaruta,  abagabo bagera kuri 66% bakaba urungano rwabo.

 

Ababyeyi baratungwa agatoki ku gutuma abana batavuga ababateye inda

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne,  yatunze agatoki ababyeyi nka nyirabayazana utuma abana babo batavuga ababateye inda ngo kuko abazibatera babizeza ibitangaza mu kuzabafasha bigatuma baryumaho.

Ati “ Buri mubyeyi arasabwa kuba ijisho ry’undi mubyeyi, kandi buri mubyeyi wese akaba ijisho rya buri mwana ku buryo aho abonye umwana uri mu ngeso zitari nziza yabimenyesha inzego zose hakiri kare, kuko hari ubwo bavuga ngo uriya mwana watewe inda twajyaga tumubona mu ngeso mbi, ibyiza n’uko babivuga hakiri kare abantu bagakurikirana bityo bagakumira ibisambo bihohotera abana bakiri bato.”

 

Akomeza  avuga  ko bagiye kurushaho kwegera ababyeyi b’abana batewe inda, ndetse n’aba bangavu bakabaganiriza kugira ngo bavuge abateye inda bashakishwe bahanwe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Nyirahabimana Solina, asaba abagabo kugira icyo bakora mu gufasha kurandura iki kibazo burundu kuko biteye inkeke kandi kigenda gifata indi intera.

Ati “Ndasaba abagabo kugira icyo bakora mu bufatanye n’abandi banyarwanda mu kurwanya ikibazo cy’abagabo basambanya abana bato bikabaviramo guterwa inda.”

Impamvu zemewe zo gukuramo inda harimo:

Kuba utwite ari umwana, umuntu wahohotewe, uwashyingiwe ku gahato, uwatewe inda n’umuntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ndetse n’igihe iyo nda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Kamuhangire Eduard, Umuyobozi ushinzwe ireme rya serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) avuga ko muri rusange gukuramo inda mu buryo butanoze birimo ingaruka nyinshi, asaba buri muntu wese ushaka gukuramo inda ko atabikora magendu ahubwo ko yakwegera ibigo by’ubuvuzi byabiherewe uburenganzira bakamufasha.

Akomeza avuga Ati:”gukurirwamo inda bikorerwa mu kigo kiri ku rwego rw’ibitaro byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga, kandi nta rwandiko ruvuye ku kigo nderabuzima (transfer) umuntu asabwa”.

Mukeshimana Oliva, muganga uhagarariye ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Kibagabaga akaba n’umuyobozi wungirije w’ibitaro, avuga ko uretse uwo inda imereye nabi, naho abandi itegeko rivuga ko batemerewe gukuramo inda irengeje ibyumweru 22.

Yongera ho ko hari n’umuti wabugenewe ufasha umuntu guhita akuramo inda bitamuruhije, kandi ko nta ngaruka bigirwa kuwakuyemo inda kuburyo bunoze kandi kwa muganga  babagirira ibanga.

Mwananawe Aimable, Umuyobozi w’Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO),  avuga ko barimo gukora ubuvugizi kugira ngo abaforomo, ababyaza ndetse n’abajyanama b’ubuzima nabo bahabwa ubushobozi bwo kuba bashobora gutanga  serivisi yo gukuramo inda ku buryo bunoze , ndetse no kudasaba ubwishingizi ku muntu ugiye gukurirwamo inda.

Ndahiro Tom umuyobozi umuryango “GLIHD”, akangurira abakobwa bose kwirinda inda zitateguwe kuko ariyo ntandaro yo gukuramo inda mu buryo butanoze.

Agira ati:”Ndasaba abakobwa bose  kwirinda ababashukisha impano za hato na hato, kuko zishobora kuba intandaro yo kubashora mu ngeso z’ubusambanyi bityo bakaba bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, mukaba mwagira ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, ndetse no gutwara inda zitateguwe.”

Icyo Ubushakashatsi bwerekana 

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza mu 2018.

Iyi mibare y’ubushakashatsi igaragaza ko Intara y’uburasirazuba  yo ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36.1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%,  Intara y’uburengerazuba ifite abana 15.2% batewe inda, intara y’Amajyaruguru ifite 16.5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11.2% .

Imibare y’abangavu batewe inda Minisiteri y’Ubuzima yabashije kumenya igaragaza ko umwaka wa 2018 warangiye Akarere ka Nyagatare kari ku isonga n’abana 1465 batewe inda, Gatsibo 1452, Gasabo 1064, Kirehe 1055 na Bugesera 925.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umubare w’abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu mwaka wa 2017 ugera ku bana 19,832 mu mwaka wa 2018.

Imibare y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2018/19, abagabo bakekwagaho ibyaha byo gusambanya abangavu bari 3320, mu 2017/18 bari 2926 naho mu wawubanjirije bari 2030.

 Habumuremyi Viateur

Mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health