Connect with us

Economy

Raporo y’isi igaragaza ko abagera kuri miriyari 3na miriyoni 400 batarabasha gukoresha ikorana bunganga ryifashisha interineti ku isi

 4,409 total views,  18 views today

Ubushakashatsi ngaruka mwaka bw’ikigo GSMA ku gukoresha enterineti ku isi bwasohotse, bugaragaza ko kubera icyorezo cya COVID-19,umubare w’abakoresha interineti wiyongereye ugereranije no mu myaka ya za 2019 iki cyorezo kitaratera.
Kujyeza ubu, hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bari gukoresha interineti. imibare igaragaza ko abasaga miriyari 4 imaze kubageraho.

Ubushakashatsi bwa GSMA buvuga ko miriyoni zisaga gato 225 z’abatuye isi batangiye gukoresha interineti, ni ukuvuga ko hafi 1/3 cy’abatuye isi bageze ku ikoranabuhanga ryifashisha interineti mu myaka 6 ishize, ibigaragaza ukuzamuka kudasanzwe kw’iyi mibare ugereranije n’imyaka yatambutse, aho abantu byasaga naho kumenya amakuru y’isi yose ntacyo bibabwiye.

Nubwo bimeze bityo ariko , iyi raporo ivuga ko imibare y’abatuye isi badafite interineti ikiri hejuru cyane kuko miriyari 3 na miriyoni 800 by’abatuye isi ntibakoresha interineti, yewe ngo abaturage babarirwa muri miriyoni 450 bo batuye mu bice bidashoboka ko bayigezwaho kuburyo nta kizere gihari ko abo bazigera bagerwaho n’ayo mahirwe yo gukoresha interineti.

Icyakora ngo igikomeye n’uko umubare munini w’abaturage wagaragayeho kudakoresha itumanaho rya interineti , utuye mu bice irimo ariko bakaba batayikoresha yewe ntanuzi niba bazigera bayishishikarira kuburyo nta kizere cy’uko umubare w’abayikoresha wahinduka byoroshye.

Mu myaka itandatu(6) ishize ubu bushakashatsi bukorwa bwerekanye ko COVID-19 yabaye intandaro ikomeye yo kongera umubare w’abakoresha interineti ku isi n’akamaro ifite mu buzima bw’imibereho bwa minsi yose bw’ikiremwa muntu.

Ashimangira akamaro ndashyikirwa ku kamaro k’ikoranamubuhanga ryifashisha interineti ku isi, John Giusti uyobora ikigo GSMA cyakoze ubushakashatsi yakanguriye ama leta n’ibigo bikora ubucurizi birimo n’inganda kongera imbaraga mu gushishikariza no kugeza byoroshye ibikoresho byifashisha ikoranabunga rya interineti ku baturage bari mu bice yagezemo kuko aribwo buryo bwonyine bwagaragaje ko buhatse imikorere igamije iterambere rya muntu.

Mu buryo bw’imibare ubushakashatsi bwa GSMA bwatangaje ko mu myaka 6 ishize icyuho cyo kugeza abatuye isi ho interineti cyagabanutse. impamvu ngo n’uko mu mwaka wa 2014 hafi ¼ cy’abatuye isi batagerwahaho n’umuyoboro mu gari wa interineti.
Mu mpera z’umwaka wa 2020 uyu mubare waragabanutse ugera kuri 6%. Ubu 94%by’abatuye isi bagezweho n’umuyoboro mugari wa interineti ku mpinduka zakozwe hagati mu mwaka wa 2014 kugera 2018.

Muri 2020 kugeza uyu muyoboro ku batuye isi byazamutse 1% kuko byavuye ku ijanisha rya 93% rikagera ku kigero cya 94%. Ibi byatumye umubare wabatagerwaho na interineti ugabanuka ugera kuri miriyoni 450 biganjemo abaturage batuye mu byaro no mu bice by’imisozi bigaragara ko bigoye kuyibagezaho.

Ubusanzwe kugira interineti no kuyikoresha byoroshya imikorere ya muntu igamije kumuteza imbere. Ibi bishingirwa ku kuba uyikoresha imuhoza iruhande rw’umuryango n’inshuti ze,kuyobora byoroshye imishinga ye y’ubushabitsi no kubona amakuru ajyanye n’ubucuruzi bwe no koroshya ubuzima mu gihe cya guma mu rugo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy