Connect with us

Religion

Ese koko Apotre Paul Gitwaza bamwibye Ikanisa (Itorero) nkuko abivuga?

 6,324 total views,  3 views today

Hashize iminsi itari mike, ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amagambo akarishye avugwa n’intumwa Apotre Paul Gitwaza, yibasira abahoze ari abasangirangendo be harimo Bishop Bienvenue ari nawe washinze itorero rya Zion Temple mu Bubiligi ariko kugeza ubu Gitwaza, akomeza kuvuga ko yamwibye itorero (Ikanisa) nyamara nta n’iripfumuye yashyize ku nyubako y’iryo torero rimurijije.

Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi Imana yazanye ububyutse mu madini yari mu Rwanda ndetse no hanze yaryo baje gufatanya n’abandi kubaka u Rwababyaye, muribo harimo Apotre Gitwaza, Bishop Claude Djessa Berger, Bishop Dieudone Vuningoma , Bishop Bienvenu Kukimunu , Bishop Muya Richard Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Safari Theodor , Bishop Charles Mudakikwa,  Bishop Guy Mukungulu, Bishop Shumbusho John, Apotre Trice Shumbusho.

Bamaze kugera mu gihugu nyuma y’amasengesho menshi y’ibisabisho, Zion Temple yavutse mu mwaka w’1999 ivukira mu masengesho y’abayishinze no mu kwigomwa kunini kw’abakirisito bayo ba mbere bose bunze ubumwe n’urukundo.

Urusengero rwa Bishop Bienvenu (Paul Daniel)

Bakomeje gusenga cyane ariko  bigeze mu mwaka wa 2017 mu Itorero rya Zion Temple ryo mu Rwanda harazwemo umwuka mubi uturuka ku bintu bitandukanye harimo amahame bari barashingiyeho itorero atari acyubahirizwa kandi cyane cyane bigaturuka kuri ap. Gitwaza wari usigaye afata ibyemezo uko ashaka haba ku mutungo cyangwa na doctrine atagishije inama abo batangiranye itorero, nk’uko byari biteganyijwe, bigeza aho Apotre Paul Gitwaza yirukanye abashumba batangiranye umurimo benshi barimo n’abari ibyegera bye, nyuma hakaza kuboneka abandi bashumba bahisemo kwegura ku mirimo.

Si mu Rwanda gusa havutse izi mvururu kuko no mu matorero ya Zion Temple aba hanze y’u Rwanda, nko mu Bubiligi hagaragaye amakimbirane akomeye, aho Apotre Paul Gitwaza yashatse kweguza ku ngufu Bishop.Bienvenue wari uhagarariye Zion Temple muri iki gihugu ariko akamubera ibamba, Abonye ko umugambi umupfubanye yahisemo gutangira kumuharabika ku mbugankoranyambaga nka za Facebook asebya Uyu Bish.Bienvenu.

Nyuma yo kwinangira umutima , Ap.Gitwaza yarahagurutse ajya kwirebera Bish.Bienvenue muri iki gihugu cy’ububiligi kugira ngo amweguze.Amakuru ava mu Bubiligi yatanzwe nabafashije Bievenue gushinga itorero rye avuga ko Ap.Gitwaza yaje azi ko agomba gutegeka uyu Bish.Bienvenu ngo arekure iri Torero ndetse anatange imitungo yose ariko arabimwangira.

Ibi byatewe nuko iyo nyubako yaguzwe ku myenda y’abantu batandukanye kandi baguriza Bish Bienvenu ku giti cye bagendeye ku cyizere bari bamufitiye.

Apotre Raymond agira ati”Ndakubwiza ukuri Ap.Gitwaza niwe warengereye Bish.Bienvenue uyu, niwe wahoraga yibwa kenshi, ninacyo cyatumye niyemeza kumufasha gushinga itorero rye , mufasha guhora amarira yatewe na Gitwaza, turushaho gusenga cyane  kubw’amahirwe urusengero turarugura, none Gitwaza ngo Bievenue yamwibye ikanisa ibyo sibyo “

Bish.Bienvenue abonye bikomeye cyane ubwo Ap.Gitwaza yabirukanaga hamwe n’abandi batangiranye yahise yiyemeza guhindura izina ry’umuryango udaharanira inyungu ahagarariye kandi ari nawe wawushinze mu bubirigi, ni uko icyari Zion Temple Belgique cyahindutse WORLD REVIVAL CENTER mu mpapuro asaba abakristo bamwiyumvamo ngo bamushyigikire bakomeze hamwe umulimo w’Imana. Icyo gihe yabahitishijemo

agira ati:”Sinemeranya na Apotre Gitwaza uburyo ahindura umurimo w’Imana twatangiye nk’aho ari  Gitwaza ministry, niba muhisemo kugumana nawe jyewe ndagenda ariko kuko iyi nyubako nemera ko ari mwe mwayiguze niba hari abakristu bemera ko nabayoboye mu nzira yo kubaha Imana ,twakomezanya tugakorera Imana. N’uko bamwe basohotse basanga Gitwaza bafungura urundi rusengero rwa Zion Temple. Bishop Bienvenu ariwe witwa ubu Paul Daniel asigarana n’ abakristu muri World Revival Center.”

Pasteur Berth wari waracumbikiye itorero Zion Temple riri mu bibazo,aba Kristo be basengana naba Bishop Bievenue we ahamya ko ibi yabibonye nk’akagambane kuko abakozi b’Imana baba bakwiriye kumvikana aho kujya gusebya mugenzi we ngo yamwibye itorero.

Agira ati:” Byari umutwaro kurinjye gusengana n’irindi torero,kubera ko burya buri torero riba rifite ubutumwa Imana yarihaye n’icyerekezo cyaryo, icyumweru kimwe narahagurutse ndavuga nti Bievenue nyemerera nkufashe kugura inyubako yawe uzajye usengeramo wowe n’abayoboke bawe , ibyo nijyewe wabikoze maze abantu bose baritanga uko bishoboye tuza kubona amafaranga  maze tugura iyo nyubako , nuko byagenze,”

Twabibutsa ko uyu Pasteur Bert Phagan w’umunyamerika ariwe wagurije  Bishop Bievenu agera kuri 70.000 $ ). magingo aya uwo mwenda ntarasoza kuwishyura.

Ap Gitwaza nawe abonye ibyo bimupfubaye atangira kubwira abantu ngo ntibagasenge Imana ye batamuciyeho . Ati:”ikibazo dufite  

 ntitwigishije abantu kuba abana, ahubwo twabigishije kuba abantu b’Imana, niyompamu igitondo kimwe abyuka akiba ikanisa ntamwana wiba se”

Akomeza agira ati” ikindi itorero Imana yaguhaye ugomba kwivuga kuko ari wowe nyiraryo, iyo nkuhaye umwanya ngo wigishe ijambo ry’Imana ugomba kumvuga kuko ninjyewe so, ikindi kandi wowe nahaye umwanya ngo wigishe ntugatangire uvuga ngo nkuko Gitwaza yavuze ujye uvuga ngo “nkuko Papa Gitwaza yavuze” ibyo nutabivuga uzaba undwanya.”

Bishop Bienvenu avuga ko atemeranya na Gitwaza uvuga ko mu ikanisa haba abana, agiraati”sinemeranya na Gitwaza na gato n’iriya mitekerereze itandukanye nukuri yo kwiyitirira itorero no kumva ko baba Kristo n’ababwiriza bagomba kuba Abana , mu byukuri Yesu yaduhaye ubutumwa bwo gushaka abigishwa , ntabwo yaduhaye ubutumwa bwo kugenda duhindura aba Kristo abana bacu mu mwuka kuko ibyo byatuma tubagira ibikoresho byacu, kuko iyo twigisha aba Kristo ni umwuka wera ubakuza “

Nyamara muri Bibiliya hari umuburo w’abantu batandukira kumahamwe y’ababwiriza ubutumwa bwiza,

(Abagalatiya 1:6),Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye

guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,

(Abagalatiya 1:7),nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo.

(Abagalatiya 1:8),Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.

(Abagalatiya 1:9) ,Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti”Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.”

KANDA HANO WUMVE INKURU IRAMBUYE 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Religion