Abahoze ari  ba Burugumestiri  b’amakomini yahurijwe mu Karere ka Burera barasaba kurenganurwa

 1,179 total views,  1 views today

Mu gihe Uturere tutari duke hirya no hino mu gihugu tumaze gukemura ikibazo cy`ibirarane   twagombaga kwishyura abahoze ari ba Burugumestiri b`Amakomini  , by’umwihariko ku bijyanye na indamunite( indamnités)  bagombaga guhabwa hagati ya 1994 – 2000, haracyari n’utundi Turere tutabikozwa.

Abahoze ari ba Burugumestiri  b’amakomini yahurijwe mu Akarere ka Burera bo barasaba inzego zibifitiye ububasha, by’ umwihariko Minisiteri y`Ubutegetsi bw`Igihugu, kubarenganura kuko  ubuyobozi bw’ ako Karere bwabahakaniye ubwo bwishyu.

Nkuko biteganywa n `Itegekpo-Teka ryo kuwa 01/ 5/1974 nkuko ryagiye rivugururwa kugeza muri 1980, kimwe n`uko na none bitaganywa n`amabwiriza yakurikiyeho kugeza ndetse no mu mwaka wa 2018, Uturere twakomeje gusabwa kwishyura indamunite zagenerwaga ababurugumestiri bayoboye hagati ya 1994 na 2000 , kuko kubera impamvu z`ìbihe igigihugu cyari kivuyemo bitatumye haboneka amikoro ahagije yo kubishyura.

Tumwe mu Turere twamaze kwishyura, utundi turi mu nzira yokubikemura, ariko aka Burera  , abayoboraga amakomini yakibarutse bavuga ko Ubuyobozi bwako bwabahakaniye ku mugaragaro.

Nkuko abahoyoboraga amwe muri ayo makomini yibarutse Burera, by’umwihariko uwa Cyumba, Kidaho na Cyeru, amwe mu mabwiriza yahawe Uturere ni nk`Amabwirizaya MINALOC No 27/07/04/02  yo kuwa  5/1/2004 yasabaga Uturere ko ibirarane byasizwe n`amakomini  byakwishyurwa.

Uretse n`ìzindi nyandiko Ùmuvunyi yagiye yandika asaba ko abahoze ariba Burugumestiri bamugejejeho ikibazo barenganurwa bakishyurwa indamunite batahawe mu gihe bari mu mirimo, Akarere ka Burera kimwe n`utundi twinangiye kirengagije ibarwa N0  10232/10/18/NB yo  kuwa 17 Ugushyingo   2018 Minisitiriw`Ìmari  n`Igenamigambiyakandikiye, ndetse n `Intara yÀmajyaruguru igahabwa  kopi.

Iyibarwa yaherekezaga « Raporo igaragaza iyishyurwa ry`ìbirarane by`abari abakozi b`amakomini` » nkuko byari bimaze gukorwa na MINECOFIN muri icyo gihe. Iyi barwa yagiraga iti « nyuma yo kurangiza gusuzuma inyandiko twashyikirijwe ( n`Ùturere :ndlr) no kwishyura ibyari byujuje ibibiteganywa n`amategeko, bikaba byarakomeje kugaragara  ko hari abaturage bakigaragaza ko bafitiwe ibirarane (….), mu gihe kandi hari inyandiko zitashyikirijwe Ministeri y`Ìmari n`Igenamigambi mu gihe isuzumwa ryakorwaga, mboneyeho gusaba ko  Akarere  kazazisuzuma gakurikije ibiteganywa n` amategeko  agenga imicungire y`Umutungo wa Leta, ibyuzuye bikishyurwa mu ngengo y`Imari y`Akarere“.

Asobanura iby’ako karengane, uwahoze ari Burugumestiri wa Komini Cyumba guhera 1994  (igice kinini cy`iyoKomini cyagiye muri Burera) utarashatse ko amazina ye yandikwa mu nkuru, yagize ati « Dosiye yishyuza narayujjuje nyishyikiriza Ubuyobozi bwÀkarere ka Burera ku italiki 4 Mata 2018. Nyuma y`amezi make, nabwo mbanje kwibutsa kuri telephone, ubuyobozi bwa Burera bunyandikira  bumenyesha ko bidashoboka ko nishyurwa ngo kuko natinze kwishyuza ».

Yakomeje agira ati “ Mu kwanga kwishyura, Akarere kavuga ko kashingiye ku Itegeko No 86/2013 ryo  kuwa 11/09/2013 rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba Leta,hirengagijwe ko iri tegeko ryaje abo ba Burugumestiri baravuye mu mirimo ya politiki, bityo bikaba bitababuza guhabwa uburenganzira bwabo ku byo bagenerwaga bakiri mu mirimo ariko mbatahawe icyo gihe kubera impamvu twavuze haruguru ».

Yongeyeho ati « Ubuyobozi  bwa Burera bwirengagije kandi ko Amakomini, Superefegitura na Perefegitura byavuyeho mu mwaka w`2000 bigasimburwa  n`Uturere n`Umujyi wa Kigali»

Yashoje avuga ko nyuma yo guterwa utwatsi n`Akarere yatakambiye uwahoze ari Guverineri w’Ìntara y`amajyaruguru akamugira inama yo kongera gushaka izindi ngingo zamurengera, nyuma yaho agasubira akazishyikiriza ubuyobozi bw`Akarere ka Burera kakamurenganura.

Byarakozwe, arikonabwontacyobyatanze.

Mu bandi bahoze ari ba Burugumestiri b’amwe mu makomini  nayo yaje guhurizwa mu Karere ka Burera, harimo uwahoze ayobora Komini Cyeru  ndetse n’uwayoboraga Komini  Kidaho,batangarije ikinyamakuru Mwambanews ko bamaze imyaka bishyuza ibyo birarane ariko ko ubuyobozi bw`Àkarere ka Burera bwanze kubishyura kugeza aho biyambaza izindi inzego zitandukanye harimo Ubuyobozi  bw`Intara  y`Amajyaruguru, Urwego rw`Umuvunyi Mukuru ndetse na Minisiteri y`Ubutegetsi bwÌgihugu, ariko kugeza ubu ikibazo ntikirabonerwa igisubizo.

Mu kiganiro ikinyamakuru cyagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera kuri telephone igendanwa, Uwanyirigira Marie Chantal, yagize ati « amabwiriza n’amategeko abishyuza bagenderaho, twasanze atabahesha uburenganzira bwo kwishyurwa.gusa, ubuyobozi ( bwo hejuru : ndlr) nibuduha umurongo ngenderwaho, tuzabikora ».

Yakomeje agira ati «abayobozi bakuru bazi icyo kibazo , gusa nta «  feedback » turahabwa ».

Ingero z`Uturere twamaze gukemura iki ki bazo cy`ìbirarane bya indamunite z`abahoze ari  ba Burugumestiri hagati ya 1994 na 2000  ni nka Musanze, Nyabihu, Rulindo,Ngororero, Ruhango, Muhanga, Kamonyi,Nyanza, Bugesera, n`utundi twatangiye inzira yo gukemura ikibazo.

Uwahoze ari Burugumestiri wa Komini Cyumba yashoje ikiganiro agira ati,”kuba  Ingingo ya 15 y` Itegeko Nshinga ry `Urwanda ivuga ko abantu bose bareshya imbere y `mategeko, ntabwo hakabayeho ko, niba abayobozi barakoze umurimo umwe, mu gihe kimwe, bamwe bahabwa uburenganzira ngo abandi babuvutswe nta mpamvu ifatika. Turisabira rero inzego nkuru muri politiki y`Igihugu, by`umwihariko  Minisiteri  y`Ubutergetsi bw`Igihugu, kuturenganura kuko n`umurimo twakoraga icyo gihe wari uwa politiki “.

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *