Connect with us

Health

Gakenke: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe impano y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

 3,021 total views,  3 views today

Kuva tariki ya 14 Werurwe mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19, tariki ya 15 na 16 amashuri yahise afungwa, abanyeshuri basubira mu ngo hirindwa ko bakwandura iki cyorezo.

Icyo gihe Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagiye itanga ubutumwa bwinshi bushishikariza ababyeyi kurinda abana babo kujya mu ngeso mbi no kubarinda ababasambanya nubwo hari aho byagiye birengwaho hakagaragara imibare y’abana basambanyijwe.

Ni muri urwe rwego rero uyu munsut tariki ya 01 Gicurasi 2021 Umuryango Bamporereze Association ku bufatanye n’umuryango urwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida ndetse n’izindi ndwara(AHF) bahaye ababyeyi 100 bakiri bato bo mu karere ka Gakenke mu mirenge itatu ariyo Karambo nemba ndetse na Gakenke.

Abo babyeyi bose bahawe ibiryo birimo umuceri, ifu, n’ibishyimbo , ndetse n’ibikoresho na PPE personal protective equipment , byo kwirinda Covid ninda zitateguwe.

Ubusanzwe Bamporereze Association ni umuryango utari uwa Leta wita cyane ku mfubyi n’abana batishoboye mu Rwanda , niyompamvu yafatanyije n’akarere ka Gakenke mu gutanga ibyo biribwa ndetse n’ibikoresho byo kwirinda COVID-19 ibitewemo inkunga na Aids Healthcare Foundation (AHF).

Speciose Mushimankuyo, ushinzwe abakozi n’imiyoborere muri uyu muryango Bamporeze , yagize ati: “Twebwe nubwo dushyigikiye aba babyeyi bakiri bato batishoboye bafite ibiryo by’igihe gito kandi twizera ko bizabafasha mu mibereho yo muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19. ”

 

Catherine Uwimana , Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko kuri ubu aba babyeyi bakiri bato bahura n’ibibazo by’ubukene bukabije , ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bacikisha amashuri yabo. Akomeza avuga ko akarere kabashyize mu matsinda yo kwizigamira kugira ngo babashe gukemura ibibazo bimwe na bimwe by’amafaranga baba bafite mu miryango yabo.

Ati: “aka karere kacu ka Gakenke gafite gahunda yo gufasha bamwe muri aba babyeyi bakiri bato bashobora kwifuza gusubira ku ishuri cyangwa kugana amashuri y’imyuga n’amahugurwa ya tekiniki n’imyuga (TVET) ku buryo umwana wese azaba afite umwuga azi gukora bityo bihangire imirimo bave mu bushomeri.

Muri 2019-2020, hari ababyeyi 196 bakiri bato babyaye bakibana n’ababyeyi babo. Aba babyeyi bigishwa ubuzima bw’imyororokere, ikinyabupfura kugira ngo birinde ababashuka bakabashora mu ngeso mbi.

Umwe mu bahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, Leoncie Dusabimana, utuye mu mudugudu wa Kivumu, akagari ka Rusagara, mu karere ka Gakenke , afite umwana w’umuhungu w’imyaka 4.avuga ko Umuryango Bamporeze warebye kure mu kubazanira inkunga y’ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku, kuko bajyaga Babura amafaranga yo kubyigurira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health