Connect with us

NEWS

Covid-19;113 bakize mu Rwanda, 146 barayandura

 354 total views,  3 views today

Mu masaha 24 ashize habonetse abarwayi bashya ba Covid-19 146 mu bipimo 4224 byafashwe, mu gihe umugabo umwe w’imyaka 71 wo mu mujyi wa Kigali ari we witabye Imana.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane yagaragaje ko abantu 113 aribo bakize mu masaha 24 ashize.

Byatumye umubare w’abamaze kwandura bose uba 19334, barimo abantu 17682 bamaze gukira, 1396 bakirwaye na 266 bamaze gupfa. Abantu 11 nibo barembye.

Abarwayi bashya babonetse mu bice birimo Kigali habonetse abarwayi 16, Gisagara na Ngororero buri hamwe habonetse 15, Nyaruguru habonetse 13, Bugesera na Nyamagabe buri hamwe habonetse 10, Karongi habonetse 9 n’ahandi.

Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS