Connect with us

Health

RFH ikomeje gutanga ubukangurambaga ku ndwara ya Hemophilia

 2,002 total views,  3 views today

Umuryango Rwanda Fraternity Against Hemophilia (RFH) ikomeje kumenyekanisha ikibazo cy’uburwayi Bwa Hemophilia, ikabikora yifashishije ubukangurambaga n’amahugurwa y’ingeri zinyuranye.

Ni amahugurwa yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.aho baguhuye bamwe mu bakora mu nzego z’ubuzima, basobanurirwa Hemophilia icyo ari cyo, inkomoko yayo, uko isuzumwa n’icyakorerwa ufite ikibazo cyayo.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa Bwana Niyotwagira Aimable avugako ko yavukanye iyi ndwara , yemeza ko iyo atagira abaganga binzobere ngo ntakizere cyo gukira yari afite.

Agira ati:” navukany iyi ndwara ya Hemophilia, nagiraga uburibwe cyane, ku buryo ntakintu na kimwe nashoboraga gukora, gusa aho naboneye abaganga b’inzobere mu kuvura uyi ndwara baramvuye ubu sinkiribwa

Dr Aimable KANYAMUHUNGA (Pediatrician Hemato-Oncologist)avuga ko iyi ndwara ya Hemophilia yahozeho kuva cyera gusa ngo yitwaga Royal Disease kubw’umwamikazi Victoria Ahayinga mu mwaka 1837 na 1901).

Ni muri urwo rwego abahawe amahugurwa uyu munsi ni abantu bari mu cyiciro cy’aba physiothérepeutes, gusa ngo mu minsi iri imbere hazahugurwa abaganga, abaforomo, ndetse n’abajyanama b’ubuzima.

Prof Massaissa Florence, yasobanuye uko iyi ndwara ya Hemophilia iteye n’uburyo isuzumwa muri Laboratoire.

RHF ikora ibikorwa nk’ibi muri gahunda yayo yo guharanira ko buri wese agira ubuzima buboneye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health