Connect with us

Health

Sobanukirwa: Uburoso bw’amenyo ububiko bwa bagiteri

 1,331 total views,  3 views today

Mu buzima bwa buri munsi dukunda gukoresha uburoso bw’amenyo ahanini iyi dushaka isuku y’amenyo yacu, tuyarinda indwara zibasira  amenyo,ndetse dushaka kugira n’umwuka mwiza mu kanwa kacu. Ariko ntitujya twita kumenya igihe ubwo buroso bwamara bukoreshwa,kuko iyo bukoreshejwe nabi byangiza byinshinshi kubuzima bwacu.

Kuva amenye yacu agitangira kumera badusobanurira byinshi mu kuyafata neza, iyo umuntu amaze gufata ifunguro biba bisaba ko yagakwiye koza amenyo kugirango ayarinde,akoresheje imiti yabugenewe yo gusukura amenyo (dentifrices). Icyangobwa tugomba kwitaho twoza amenyo ni ukureba ese ubwo buroso (brosse a dent)
dukoresha ubureburo bw’ubwoya bwabwo bungana bute.. Hari igihe twibwira ko uko twoza amenyo yacu n’uburoso bwacu icyangobwa nuko tugira isuku, tukirengagiza ko uko bukoreshwa cyane
bugenda busaza ahanini bikadutera kuba byatuviramo indwara.

Hari ababukoresha batabashije kwita kugihe bwagenewe kumara bukoreshwa ( urebye biba byanditse kuri emballage yabwo) Ni giheki umuntu yahindura uburoso bw’amenyo. Ikigaragara abantu iyo bakoresheje uburoso bw’amenyo igihe kirekire ntacyo buba bumaze ku isuku tuba tubutegeejeho, kuko ntakintu nakimwe buba bugikura ku menyo iyo tuba twoza mu kanwa. Inama nziza iruta izindi kandi nyayo nuko umuntu akwiye guhindura uburoso bw’amenyo nibura rimwe mu gihembwe (nyuma y’amezi atatu)

Iyo uburose budahinduhwe ahubwo butangira guhinduka icyari cya za bagiteri (Le nid de bactéries) zishobora kwangiza no gutera ubundi burwayi mu kanwa ka muntu,bityo bikaba bigoranye kwirinda kuko aba aba ari wowe watangiye kwiyangiriza utabizi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health