Connect with us

NEWS

Umunyarwandakazi Dr. Monique Nsanzabaganwa watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ni Muntu ki?

 1,350 total views,  3 views today

Dr. Monique Nsanzabaganwa ni umunyarwandakazi w’impuguke mu by’ubukungu akaba n’umunyapolitiki wabaye guverineri wungirije wa Banki nkuru y’ u Rwanda kuva muri Gicurasi 2011.

Mu bijyanye n’ubuzima bwe n’amashuri yize, Nsanzabaganwa yavutse ahagana mu mwaka wa 1971, yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda yarangije amashuri yisumbuye mu Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha School) mu mwaka w’1992.

Afite Impamyabumenyi y’ ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukungu yakuye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Yize muri Afurika y’epfo muri Kaminuza ya Stellenbosch, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu, akurikizaho impamyabumenyi ihanitse muri Filozofiya mu by’ubukungu mu mwaka wa 2012

Nyuma yo kurangiza kwiga mu mahanga, Nsanzabaganwa yagarutse mu Rwanda maze akora muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda nk’Umwarimu w’Ubukungu kuva mu 1999 kugera mu 2003.

Hagati ya 2003 na 2008 yabaye Umunyabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari ni igenamigambi. kuva mu 2008 kugera mu 2011 yabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda muri Guverinoma y’u Rwanda.

Ubwo yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi, Dr. Nsanzabaganwa Monique azwiho kuba yarashyizeho uburyo buhamye bw’ibarurishamibare n’igenamigambi ku rwego rw’igihugu no mu zindi

Nsanzabaganwa yayoboye kandi aba umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho ry’ Ikigo cy’ igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda. Kuva mu mwaka wa 2012, Dr. Monique kandi ni umuyobozi w’inama y’ubuyobozi y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Dr. Nsanzabaganwa Monique kandi azwiho kuba yarashyize ingufu mu ishyirwaho ry’amategeko n’amabwiriza bigenga ama banki azwi nka Mikorofinansi mu Rwanda.

Nsanzabaganwa kandi ashimirwa uruhare yagize mu mavugurura yabaye mu rwego rw’ubucuruzi ubwo yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, n’uruhare rwe mu gufasha abagore kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

Ku wa 6 Gashyantare 2021, Dr. Nsanzabaganwa Monique yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, afite inshingano zo gufasha umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ariko akibanda ku bijyanye no kwita ku mutungo n’ingengo y’imari bya Komisiyo

Nsanzabaganwa arubatse yashakanye na Théogène Bangwanubusa nawe ufite Dokitora(PhD), akaba ari umubyeyi w’abana batatu: abahungu babiri n’ umukobwa umwe
Dr. Nsanzabaganwa Monique ni umuyobozi w’inama ngishwanama y’ ishuri ry’ isumbuye rya Riviera. Nsanzabaganwa kandi ni umuyobozi wa mbere wungirije muri Unity Club Intwararumuri nk’ umuryango ugizwe n’abagize guverinoma, abahoze muri guverinoma hamwe n’abafasha babo.

Asanzwe ari umuyobozi wa New Faces New Voices ishami ryo mu Rwanda aho afite intego yo kugira abanyamuryango 300.000 muri bo abenshi bakaba ari abagore bo mu cyaro.

Ati: “Turashaka guhuza abagore benshi bo mu cyaro kuko twese duhura n’ibibazo bimwe ku bijyanye n’amafaranga. Icya kabiri, benshi muribo bafite uruhare mu buhinzi ari rwo rwego tureba. Turizera rero ko tuzagurisha nk’imigabane 7000, ariko tukabona imyinshi muri yo yaguzwe n’abagore bo mu

mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS