Connect with us

Economy

Rubavu:Abacuruzi bagabanyirijwe ibiciro byo kwipimisha Covid-19

 1,131 total views,  3 views today

Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga yo kwipimisha Covid-19 ku bantu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rubavu, no mu mujyi wa Goma ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bityo kwipimisha biva ku mafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000 Frw) bishyirwa ku mafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw)

Ku mupaka munini uzwi nka Grande barierre, uhuza Umujyi wa Gisenyi n’umujyi wa Goma, hari  urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu  bakora ubucurizi buciriritse bwambukiranya imipaka. Abinjira n’abasohoka,bose babanza gupimwa umuriro kugirango barebe niba ibipimo bitari hejuru.

Abakora ubwo bucuruzi bavuga ko bishimye ko bagabanyirijwe amafaranga yo kwipimisha Coronavirus, bitewe nuko icyorezo cya covid 19 cyadindije ubukungu bwabo.

Murekatete Agnes w’imyaka 37 avuga ko asanzwe acuruza, imbuto azivana mu Rwanda azigurisha i Goma, avuga ko ashimira Leta yo yabatekerejeho ikabagabanyiriza amafaranga yo kwipimisha icyorezo cya Coronavirus, kuko yagorwaga no kubona ibihumbi mirongo itanu yo kwipimisha covid 19.

Agira ati”:Ni ukuri mu rugo abana banjye inzara yari igiye kutwica , kubera ko ari njyewe ukora ngenyine, umugabo wanjye ntakazi afite, urumva ko rero kubona ibyo bihumbi mirongo itanu byo kwipimisha coronavirus ntago nayabona pe, ariko ndishimye cyane kuba Leta yadutekerejeho bakayashyira bihumbi bitanu, erega wanayaka n’umuturanyi kandi yayaguha

 

Murekatete Agnes ucuruza imbuto

Uretse abaturage ba Rubavu, n’abaturage ba Kongo bemeza ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwatejwe imbere ku mpande zombi, bukaba butunze abatari bake mu batuye umujyi wa Goma n’inkengero zawo kuko babona amafaranga abatungira imiryango, nk’uko bigarukwaho na Kalisa Ibrahim utwara imizigo ayivana Goma ayizana Rubavu wishimiye, ko amafaranga yo kwipimisha coronavirus bayagize 5000 Frw.

Ati “Nsanzwe nikorera imizigo nukuri nari nkennye cyane kubera kubura amafaranga ibihumbi mirongo itanu yo kwipimisha Coronavirus , ariko ubu kuva bayashyira kuri Bitanu, basubiye mu kazi none ubu, mbasha gutunga urugo rwange, umugore abona igitenge gishya, abana bariga kandi babona ibyo kurya nange nta kibazo mfite.”

Kalisa Ibrahim utwara imizigo 

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwatejwe imbere ku mpande zombi, abaturage b’ibihugu byombi bakabasha guhahirana bigatuma bagarurirana icyizere hagati yabo bakanabana nk’abavandimwe kuko bahurira mu murimo umwe w’ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Ati “Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugira uruhare mu kuboneka kw’imirimo mu baturage no mu rubyiruko by’umwihariko, bakaba babasha kwikemurira ibibazo ubwabo.”

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19 abambutsa ibicuruzwa, bisaba ko nyirabyo aba abarizwa muri koperative runaka kugira ngo hirindwe kugendera mu muvundo abacuruzi begeranye cyane.

Habumuremyi Viateur

Mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy