AHF-Rwanda irimo gutanga udukingirizo na OraQuick ku bitabiriye Expo

 2,389 total views,  1 views today

Umuryango  ushinzwe kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, AIDS Healthcare Foundation (AHF) uvuga  ko, Mu bantu bitabira imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Gikondo, ushobora kubasangana udukingirizo twanditseho (ICON cyangwa Love)bahawe na AHF mu rwego rwo kubarinda kwandura Virusi itera SIDA.

Kuva iyi expo yatangira AHF ivuga ko imaze gutanga udukingirizo dusaga ibihumbi 281. Ibi babikora bagamije kurinda abanyarwanda kwandura  Virusi itera Sida, ikomoka mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku muntu ufite virusi itera Sida.

Ibikorwa umuryango, AHF -Rwanda ( Aids Health Care Foundation) ikora mu kurwanya  ubwandu  bushya  bw’agakoko gatera SIDA:

-Gutanga udukingirizo kubuntu ( Free Condom Distribution)

-Gusiramura ku buntu hakoreshejwe uburyo bugezwe bw’impeta ( Prepex)

-Gupima virus itera Sida kubuntu ( Free HIV testing) kugirango abanyarwanda bamenye uko bahagaze.

Nteziryayo Narcisse, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubwirinzi muri AHF-Rwanda, avuga ko mu bantu bitabiriye iyi Expo2020, iyo ubaganirije kubijyanye no gukoresha agakingirizo wumva ko, imyumvire yo kugakoresha imaze guhinduka mu ngeri zose z’abantu , ku buryo bitagitera uwo ariwe wese isoni zo kwaka agakingirizo ndetse na OraQuick yo kwipima virusi itera sida wowe ubwawe.

Ati“cyera abantu batinyaga kwaka agakingirizo abandi bamureba bityo akaba yakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kubera kugira isoni, ariko ubu abantu bitabiriye Expo 2020 usanga imyumvire yabo yarahindutse, kuko ubona n’abakobwa baza gufata udukingirizo rwose”

Akomeza avuga ko kwigisha abantu uko agakingirizo gakoreshwa no kugatangira ubuntu atari ugushishikariza abantu ubusambanyi, ahubwo ari ukubarinda kwandura indwara nyinshi zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yongeraho ko nubwo mu bari kwaka udukingirizo cyane ari urubyiruko guhera ku myaka 18 kugeza kuri 44. ngo hari n’abana bari munsi y’imyaka 18 usanga nabo bashaka udukingirizo ariko ntibatubahe kuko utwo bafite twagenewe abantu bujuje imyaka y’ubukure.

Gusa AHF ifatanyije n’indi miryango ishinzwe kurwanda virusi itera sida barimo gukora ubuvugizi kugira ngo imyaka yo gufata udukingirizo nibura ishyirwe kuri 14.

kuba muri Expo hahurira abantu benshi n’imwe mu mpamvu nyamukuru ituma AHF ifata iya mbere mu kuza guha abantu udukingirizo ku buntu mu rwego rwo kubarinda kwandura Virusi itera Sida.

Rusanganwa Léon Pierre Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo kurwanya SIDA mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, avuga ko gufatanya na AHF-Rwanda  gutanga udukingirizo na OraQuick ifasha umuntu kwipima we ubwe muri Expo 2020, ari igikorwa cyiza kuko bakeneye guteza imbere ubukungu bw’igihugu bushingiye ku buzima buzira umuze.

Akomeza avuga ko bifuza ko bishobotse ahantu hose hahurira abantu benshi mu Rwanda hajya haboneka Condoms Kioskes  zitanga udukingirizo na OraQuick ku buntu.

Aganira n’ikinyamakuru Mwamba.rw Mujawimana Solange utuye mu murenge wa Gatenga afite imyaka  21 avuga  ko yishimiye iki gikorwa AHF-Rwanda yakoze cyo kubazanira udukingirizo muriyi expo, yemeza ko barebye  kure kubaha  udukingirizo na OraQuick ku buntu.

Agira ati”Ndishimye cyane kurushaho kuba AHF yarazanye udukingirizo hano muri expo kandi bakatuduha ntakiguzi, mu byukuri utu dukingirizo tuzaturinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye  ariyo ntandaro yo  gusama inda utateganyije, ndetse no kwipima virusi itera sida akaba arinjyewe wibonera igisubizo.

See the source image

AHF-Rwanda ivuga ko SIDA nta muti nta n’urukingo igira, ndetse n’izindi ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitera ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu ku giti cye n’umuryango  muri rusange, akaba ariyo mpamvu nyamukuru irushaho kuyirwanya mu buryo byose.

See the source image

 

Habumuremyi Viateur

mwamba.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *