Connect with us

Health

Umuryango GDO na BHC batekereje ku bantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije

 2,921 total views,  3 views today

Mu gihe Abanyarwanda bibumbiye mu Muryango w’Abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, RULP, bavuga ko batabasha kugera ahagenewe gukarabira intoki n’amazi meza n’isabune kuko habasumba, bavuga ko bibabera imbogamizi zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 cyane nk’iyo bagiye ku isoko.

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko ubwo gahunda ya guma mu rugo yoroshywaga, basabye ko ahagenewe gukarabira intoki hakwegerezwa ahaborohereza gukaraba.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukuboza 2020, umuryango Grace root development organization (GDO) ukorera mu mujyi wa Kigal, utewe inkunga na Britch High Comission (BHC)baje mu isoko rya Gikondo kuhatangiriza igikorwa cyo gutanga ibikoresho byo kwirinda Covid 19.

Umuyobozi ushinzwe Politiki muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda Bhavik Shah, ari kumwe na Sibomana Yassin umuyobozi w’umuryango GDO mu Rwanda

Ibi bikoresho byatanzwe  mu mirenge yashyizwe mu kato mu gihe cya Guma mu rugo, ibyatanzwe harimo kandagirukarabe zigezweho zishobora gukarabirwaho n’abantu batandatu icyarimwe kandi zorohereza abantu abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, umuti wo gusukura intoki, amasabune ndetse n’udupfukamunwa.

Nyiransengiyumva w’imyaka 25 ufite ubumuga by’ubugufi bukabije, avuga ko asanzwe aza guhahira muri iri soko rya Gikondo, ariko ngo agorwa no kuba ahari kandagirukarabe habasumba ku buryo atabona uko akaraba. Gusa akomeza avuga ko ashimira umuryango GDO wo watekereje ku bantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bakabazanira iziborohereza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Agira ati:”Urabona hariya bakarabira, ntabwo mpagera pe, kandi iyo ngiye kwinjira kugira ngo njye muri isoko rya hano Gikondo, nca kuri aya marembo ureba uarabona ko kandagirukarabe yari hejuru cyane, uziko kugira ngo ninjire; byansabaga gutegereza umuntu uri bunkarabye cyangwa nkategereza ufite umuti wabugenewe akampaho nkabona kwinjira. Yewe ntago byari byoroshye gusa mboneyeho umwanya wo gushimira GDO yo yatekereje ku bantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije.”

Bamwe mu baturage bakorera mu isoko rya Gikondo, bari bitabiriye uyu muhango wo kubaha ibikoresho byo kwirinda Covid 19

Sibomana Yassin umuyobozi w’umuryango nyarwanda uteri uwa Leta GDO, avuga ko abaturage bose batanganya ubushobozi byo kugura umuti wo gusukura intoki, akaba ariyo mpamvu bashatse uko bafasha abatishoboye ndetse no gutekereza ku bantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije kugira ngo hatagira uwanduza undi Covid 19.

Ati “ Twabahaye ibikoresho byo kwirinda covid 19, tubaha za kandagirukarabe zorohereza abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije kandi zigezweho, kuko nizo za mbere zitangiye gukwirakwizwa mu Rwanda, twabahaye n’udupfukamunwa kube ko abenshi usanga bidodera utwo mu bitenge cyangwa ibindi bitambaro bitujuje ubuziranenge, hakabaho no kubaha amasabune ndetse n’umuti wabugenewe wo gukaraba intoki.”

Akomeza avuga ko nk’agace ka Gikondo gakunze kubamo urujya n’uruza rw’abantu benshi ni ngombwa gutanga, ibikoresho birimo kandagirukarabe, kuko bibafasha kwita ku isuku.

Umuyobozi ushinzwe Politiki muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Bhavik Shah, yavuze ko igihugu cyabo kitazatererana u Rwanda mu rugamba rwo guhashya Coronavirus.akaba ariyo mpamvu bateye inkunga uyu mu ryango wa GDO kugira ngo bafashe abaturage kubaha ibikoresho byo kwirinda.

Yagize ati “Mu byukuri twateye inkunga umushinga GDO, Turajwe ishinga n’uko buri munyarwanda wese yabona ibikoresho byo kwirinda covid 19 kuko ntabwo ushobora kumva utekanye hari abadatekanye.’’

Bhavik Shah, Umuyobozi ushinzwe Politiki muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda

Umuryango GDO  ku bufatanye na Britch High Comission, batangiye iki gikorwa cyo gufasha imirenge yashyizwe mu kato, bakaba batangiriye mu murenge wa Kigarama, ariko ibikorwa biracyakomeje  kuko bazagera no muyindi mirenge.

Umuryango washinzwe mu mwaka wa 2012 uje guhangana no kurwanya indwara z’ibyorezo.

 

Habumuremyi Viateur

Mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health